ASAKE MU KARYOSHYE KABUZE UMWANZI.

ASAKE MU KARYOSHYE KABUZE UMWANZI.

AHMED OLOLADE wamamaye muri muzika y'Afurika nka ASAKE yasakaje amafoto yiyoroshe ifaranga ritagira ingano.

Uyu muhanzi wavutse akanakurira mu mujyi wa LAGOS ho gihugu cya Nigeria yongeye kurikoroza ubwo yiryamiraga ahasanzwe hogerwa aho gushyiramo amazi yuzuzamo akaryoshye kabuze umwanzi ari ko faranga rifungirwa n'abahanga.

Ku myaka ye 27 gusa umutungo we yibitseho ubarirwa mu madolari arenga $12,000,0000 ahanini yaronse mu bikorwa ahoramo yanamenyekanyemo byo kuririmba indirimbo z'agahebuzo zahogoje abatari bake ku isi.

Ibyo kwisasira akaniyorosa agashakwa na bose, Abikoze nyuma yo kyora akayabo yakuye mu bitaramo yakoreye ku migabane itandukanye haba ino n'i Burayi cyane mu gihugu cy'ubwongereza yigaruriye imitima y'abahatuye.

Gukundwa byo si ibyo ashakisha kuko byigaragaza no mu ndirimbo ashyira hanze iteka zimwe muri zo harimo iyitwa SUNGBA yafatanyijemo na kabuhariwe BURNA BOY imaze kurebwa n'abarenga 32,470,235 ku rubuga rwa Youtube honyine.

Ntajya atinzamo kandi gushyira hanze indirimbo ubutitsa kuko nk'ubu Ni amasaha asaga 24 ashize asohoye iyitwa "ORGANIZE" yo imaze guterwaho akajisho n'abarenga 1,365,946 bose.

Burya Nta kure cyane IMANA itagukura kuko uyu mugabo ukunze kwiyita Gafaranga "MR. MONEY" yakuriye mu buzima busaba umunyu ariko ariyemeza arakora aca mu nzira y'inzitane yuzuye amahwa y'ubukene arihangana mpaka ageze ku butunzi yifuzaga adasiba kugaragaza.