WA MUVANDIMWE WA CLARISSE KARASIRA YIHAKANYE, ATANGAJE KO ATAKIMUKENEYE

WA MUVANDIMWE WA CLARISSE  KARASIRA YIHAKANYE, ATANGAJE KO ATAKIMUKENEYE

Nyuma y'iminsi umuhanzikazi Clarisse Karasira yihakanye Chantal wiyise umuvandimwe we yavuze ko atakimushaka nawe.

Byatangiye tariki 9 Kamena uyu mwaka ubwo uwitwa Uwingeneye Chantal nawe w'umuhanzikazi ariko ukizamuka yari imbere y'itangazamakuru avuga ko Clarisse Karasira yaba ari umuvandimwe we yari yarabuze.

Byaje no kwemezwa na nyina umubyara wavuze ko umugabo we hari undi mwana mukuru w'uyu yari afite hanze atari yaramweretse mbere bikekwa ko uwo mwana yaba ari Clarisse wakuze dore ko asa n'uyu murumuna we.

Bitagiye kure, Clarisse Karasira akibona icyo kiganiro nyuma y'amasaha make gisohotse yahise anyomoza uyu mwana w'umukobwa avuga ko abeshya ahubwo icyo ashaka ari ukumwiyitirira ngo abone aho ahera yuririra ku izina rye mu kumenyekanisha umuziki we.

Chantal umaze kugirana ikiganiro na THECHOICE ubugira kabiri yatangaje ko yivuganiye ubwe na Clarisse yongera kumubwira uko atari umuvandimwe we nyuma yo kwibwirana inkomoko zabo.

Yagize ati "Twaraganiriye turavugana arambwira ati mvuka aha nkavuka aha ati ntabwo ndi umuvandimwe wawe...Nta byinshi twaganiriye yambwiye ko atari umuvandimwe wanjye, so ntabwo nahatiriza rero ubwo nibyo kuko afite uko abizi."

Uyu mwali ukiri muto yongeyeho ati "Hanyuma rero njya nkunda kuvuga ngo Imana niyo izi ukuri kw'imitima y'abo yaremye."

Abajijwe niba yaranyuzwe n'ibyo yari abwiwe na Karasira yagize ati "Ntabwo nanyuzwe, impamvu ntanyuzwe ngiyi, ntabwo nanyuzwe kuko umuvandimwe ndigushaka sindamubona kandi ndakomeje ntabwo nzigera mpagarara ntaramenya ngo uyu muvandimwe ninde aba he."

Akomeza avuga ko kuba Clarisse Karasira yaramwihakanye bitamuhungabanyije ndetse nta n'icyo byamutwaye bituma ntacyo yabivugaho cyane ariko agira icyo yerurira abanyarwanda.

Ati "Nta kindi kintu nabivugaho nta n'icyo narenzaho gusa icyo nzicyo neruriye abanyarwanda muri rusange bankurikiye,Ntabwo nkiri mu mwanya wo gushaka Clarisse Karasira."

Uwingeneye avuga ko ashishikajwe no gukora umuziki we gusa n'ubwo hakiri imbogamizi ariko mu bushobozi buke azakomeza gutwaza.