HARMONIZE YAMBITSE IMPETA KAJALA BARI BARASHWANYE.

HARMONIZE YAMBITSE IMPETA KAJALA BARI BARASHWANYE.

Rajab Abdul Kahali uzwi cyane nka Harmonize yambitse impeta KAJALA Frida bari barashwanye kubera kumuca inyuma.

Yarikocoreye mu birori byaraye bibereye mu kabyiniro kitwa Maison Tz aho n'ubundi yari yateguje abantu ko aza gutaramana nabo bakishimana ndetse bica amarenga ubwo yavugaga ko ari umunsi uza kuba udasanzwe kuri we mu mateka.

Igihe nyirizina cyageze Harmonize acunga Kajala wari wizihiwe, arapfukama amusaba kuzamubera urubavu iminsi y'ubuzima bwe bwose, undi atazuyaje yemera nta gushidikanya ko azamukunda kugeza imvi zibaye uruyenzi, ako kanya nyamusore amwabika impeta yishimye barahoberana biratinda.

Harmonize ubwo yambikaga impeta KAJALA

Hari hashize iminsi mike bongeye kwiyunga ubuzima bwa Harmonize bwari bwabaye nk'umuyonga bwongera gusubira mu munyenga.

Byasabye amezi n'amezi uyu muhanzi ngo yongere yigarurire umutima wa Kajala cyane ko ubwo batandukanaga zari zabyaye amahari kubera gucana inyuma, yaje gukundana iminsi mike n'uwitwa Brianna ariko ibyabo biranga baratandukana.

Nyuma yuko Harmonize ashwanye na Briana, yahise atangira kwinginga Kajala ngo basubirane, amuhonga ibya mirenge biranga,ibyo benshi babifata nk'ubusazi kuko atahwemaga guhatiriza akubita impanga hasi byanga.

KAJALA Frida wambitswe impeta na Harmonize

Burya ngo ababanyeho ntibapfa kurekurana, kera kabaye KAJALA yaje kumva umutima umurya yemera gutanga imbabazi impundu n'amashimwe biravuga muri Tanzania barasubirana.

Amafoto n'amashusho bari bamaze iminsi basakaza ku mbuga nkoranyambaga zabo yerekanaga uko baryohewe n'ubuzima barikumwe, ibitarakekwaga na benshi birangira amwambitse impeta y'urudasaza.