ICYATUMYE SHEEBAH ARIRIMBIRA MBARWA.

ICYATUMYE SHEEBAH ARIRIMBIRA MBARWA.

Umuhanzikazi SHEEBAH Karungi yaraye aririmbiye abantu mbarwa mu gitaramo yakoreye kuri Canal Olympia mu iserukiramuco ryiswe 'ATH Festival'.

ATH Festival yari yagombaga kuba iminsi ibiri umwe wirenze hasigaye uyu uza kugaragaraho abahanzi nka KIZZ DANIEL waraye akoze igitaramo gitangaje muri Tanzania cy'impozamarira nyuma y'ibyari byabaye mbere aho atagaragaye ku rubyiniro bimuviramo gufungwa.

Mu ijoro ryakeye nibwo Iri serukiramuco umunsi waryo wa mbere ryatangijwe kumugaragaro ariko nabi, kuko abantu baza umwe umwe bagira ngo wenda baraza kuza ubwiyongere bukomeza kuba iyanga hibazwa icyabiteye igisubizo kirabura, birinda iyo bigera mu mugoroba wa joro abahanzi babona guhamagarwa ku rubyiniro, nyuma yuko abitabiriye bari babwiwe kuza hafi y'umuhanzi birunda imbere hafi ya bose.

Kugeza i saa 20:37 abafana bari ngerere mu gihe abahanzi barimo nka ISH KEVIN, KIVUMBI King udasize n'uyu muhanzikazi ukomoka muri Uganda, Sheebah Karungi bari biteguye nk'uko byari biteganyijwe n'abategura igitaramo.

Ufashe akanya ukitegereza neza ku mbuga nkoranyambaga ugatera akajisho kuri Instagram, hashize amasaha arenga 24 BRUCE MELODY  agaragaje amashusho ari mu myiteguro na SYMPHONY Band yo kuririmbira abanyarwanda, ariko munsi yayo ayaherekeresha amagambo agira ati "Reka tubonane muri izi mpera z'icyumweru mu iserukiramuco ATHF tariki 13 Kanama, Canal Olympia Rebero." 

Byari bishatse kuvuga ko uyu muhanzi wari washyizwe ku rutonde rw'abazaririmba ku wa Gatanu yimuriwe uyu munsi ashyirwa hamwe na KIZZ Daniel aho mu masaha make ari imbere biza kuba bishyushye ku munsi wa kabiri wa ATHF ukaba n'uwa nyuma.

Abafana be bahise barita mu gutwi, amafaranga bari gukoresha kwa Sheebah Karungi bayazigamira icy'uyu munsi bikubitiraho ko benshi bashishikariye kuza kwihera ijisho Umunya-Nigeria urimo kubica bigacika mu ndirimbo igezweho yise 'BUGA'.

Ibi bikubitiraho ko bamwe amafaranga yabaye ayibura kuko ibitaramo bisigaye bisimburanwa i KIGALI bisiga bamwe bikopesha umunyu, izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli nabyo bigatiza umurindi impungenge bamwe bagirira ejo kuko n'ibiciro by'ibibatunga nabyo bizamuka umunsi ku munsi ubukungu bugahungabana bihuriza hamwe impamvu y'ibura ry'abantu muri iki gitaramo.

Sheebah Karungi n'abandi bahanzi basangiye urubyiniro bagerageje gushimisha abitabiriye batitaye ku buke bwabo bakora iyo bwabaga igitaramo kirangira ntawe ushize ipfa.

KIZZ Daniel nk'uko byatangajwe na BRUCE MELODY baraza gufatanya n'abandi gutaramira abanyabirori byitezwe ko uyu munsi bari buze ku bwinshi.