MISTER RWANDA ISHOBORA KUGENDA NKA NYOMBERI.

Izi mpungenge zikomeje kuzamuka mu gihe mbere y’uko hamenyekana 18 bagombaga kujya mu mwiherero, nabwo havuzwe kuba abaterankunga bari batangiye ibiganiro n’abaritegura bashaka gukuramo ayabo kuko nabwo icyo gihe ryari ryaragiye ritinda.

MISTER RWANDA ISHOBORA KUGENDA NKA NYOMBERI.
Irushanwa rya Mr Rwanda mu mayira abiri nyuma y’iminsi risubitswe ariko icyizere cyo gusubukurwa kikaba gikomeje kuyoyoka. Bishoboka ko ryasubukurwa ritakibashije gukomeza kubera ibindi bibazo byaba byamaze kurivukamo.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko ubuyobozi bwa Mr Rwanda buhangayikishijwe bikomeye no kuba iri rushanwa rishobora guhagarara bitewe n’uko abaterankunga baryo barambirwa igihe rimaze risubitswe.

Izi mpungenge zikomeje kuzamuka mu gihe mbere y’uko hamenyekana 18 bagombaga kujya mu mwiherero, nabwo havuzwe kuba abaterankunga bari batangiye ibiganiro n’abaritegura bashaka gukuramo ayabo kuko nabwo icyo gihe ryari ryaragiye ritinda.

Icyakora bitewe n’uko gutinda ku iri rushanwa kwaterwaga n’icyorezo cya Covid-19, abaterankunga baryo baje gucururuka rirakomeza.

Nyuma yo kuzenguruka Intara zitandukanye hashakishwa abasore bazazihagararira mu irushanwa rya Mr Rwanda 2022, ku wa 1 Gicurasi 2022 nibwo hamenyekanye abasore 18 bagombaga kujya mu mwiherero.

Mu gihe abategura irushanwa bari bamaze gukusanya ibisabwa ngo umwiherero utangire ku wa 8 Gicurasi 2022 cyane ko irushanwa ryagombaga kurangira ku wa 14 Gicurasi 2022, bamenyeshejwe n’Inteko y’Umuco ko bakwiye kuba barisubitse.


Iki gihe bamenyeshejwe ko hari ibyo bagomba kubanza kwigaho ndetse irushanwa rigahabwa umurongo urushijeho kubonera.



Mu gihe ubuyobozi bwa Imanzi Agency itegura iri rushanwa bwarihagarikaga bwari bwijejwe ko bugiye gukorana n’Inteko y’Umuco rigahita risubukurwa bidatinze.

Icyakora nk’uko Byiringiro Moses uyobora iyi sosiyete itegura Mr Rwanda yabibwiye IGIHE ngo nubwo bakoranye inama nyinshi n’ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ndetse byinshi bigashyirwa ku murongo, ntabwo baramenya igihe bazasubukurira ibikorwa.
SOURCE:IGIHE