SYMPHONY Band na BWIZA BASIZE UMUGANI KU GISIMENTI.

SYMPHONY Band na BWIZA BASIZE UMUGANI KU GISIMENTI.

Itsinda rya Symphony ryanditse amateka ku Gisimenti ubwo ryari mu gitaramo cya Kigali People's Festival aho rifatanyije n'umuhanzikazi Bwiza ryanyuze benshi.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo 'Nyir'amaso yerekwa bike ibindi akirebera' byabara uwariraye kuko ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kamena 2022 ryari umunyuzo ku bitabiriye igitaramo cyabereye muri Car Freezone ya Gisimenti.

Bisanzwe bizwi ko i Remera ahazwi nka Gisimenti ari iwabo w'abanyabirori cyane aha hagenewe urwidagaduriro ku batuye uduce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali gusa ijoro ryacyeye byari umwihariko ku batahatanzwe mu byishimo bidasanzwe.

Mbere yuko ibi birori by'akataraboneka bitangira, abashinzwe gutegura urubyiniro ndetse n'umwanya abafana bagomba kuba bishimishirizamo bareba neza abahanzi bakunda ndetse n'icyo kunywa kitabura, bahihibikanaga bahatunganya ngo hase neza bityo n'abashyitsi babone ko hateye amabengeza mu buryo bwo kumenyekanisha u Rwanda rurangwa n'isuku idasigana n'umutekano. 

Mbere yuko igitaramo gitangira ni uku byari byifashe

DJ BRIANNE na Selekta Copain nk'abavangamuziki nibo batangiye banezeza abitabiriye iki kirori mu ndirimbo zigezweho by'umwihariko iz'abahanzi nyarwanda abafana batangira gushyuha.

Hashize akanya gato, Umushyushyarugamba MC Buryohe yahise akandagiza ikirenge cye ku rubyiniro asuhuza abari aho ababaza niba biteguye gucinya akadiho nk'abataramyi.

MC Buryohe nk'uko byari biteganyijwe yakiriye itsinda rya SYMPHONY Band rizwi cyane mu gucuranga neza indirimbo z'abandi bahanzi ariko no mu ndirimbo ryazo ubwazo.

Itsinda rya SYMPHONY ku rubyiniro

Mu ndirimbo nka IDE,RESPECT,VANILLA n'izindi abagize Symphony bacuranze Joachim by'umwihariko aririmbira abafana baranyurwa.

Byabaye akarusho noneho ubwo umuhanzikazi BWIZA yinjiraga ku rubyiniro bafatanya mu ndirimbo igezweho cyane muri iyi mpeshyi yitwa 'MY DAY' mu buryo bunyuze amaso buri wese wari uri aho amanika amaboko induru ziravuga bitewe n'ukuntu Joachim na Bwiza bitwaye imbere yabo bisiga umugani.

Bwiza mu ndirimbo ze yakoze iyo bwabaga nawe ashimisha abafana ariko biba agahebuzo ageze ku ndirimbo ye nshya yitwa 'READY' ibintu bihindura isura.

Umuhanzikazi BWIZA

Igitaramo cyarinze kirangira abitabiriye batabishaka kubera umunezero wuje amarangamutima menshi n'urukundo byari muri iki kirori cyitabiriwe n'ingeri zose.

Ni ibitaramo bya KIGALI PEOPLE'S Fetival birimo kuba buri joro mu duce dutandukanye twa Kigali mu rwego rwo gususurutsa no kwakira neza abitabiriye inama ya CHOGM 2022 ihurije hamwe abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu muryango wa Commonwealth. 

Indangagitaramo