BURAVAN NA YANGA BASIZE CHITA NA BRUCE MELODY BARYANA.

BURAVAN NA YANGA BASIZE CHITA NA BRUCE MELODY BARYANA.

Bibaho ko iyo mu rugo hari uwatabarutse benshi basubika akazi bari basanzwe bakora mu rwego rwo kumuha icyubahiro gusa na none ntibihagarika ubizirikana anashaka amaramuko.

Mu ijoro ryacyeye umuhanzi BRUCE MELODIE abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yateguje abakunzi be igitaramo kizabera i Bujumbura mu murwa mukuru w'igihugu cy'u Burundi ntibyavugwaho rumwe.

Aha MELODIE yifashishije indangagitaramo, yayiherekeresheje amagambo ari mu rurimi rw'icyongereza twashyize mu kinyarwanda agira ati "Burundi, iki nicyo gihe ngiye kubaha igitaramo kinini cyane. Mushyireho inyibutsagihe zanyu ku ya 2 na 3 Nzeri. Muri Tayali?"

Umunyarwenya akaba n'Umunyamakuru JULIUS CHITA uzwi ku rubuga rwa Youtube akibitera ijisho yahise anenga bikomeye Bruce Melodie amushinja kwishimisha mu gihe turi mu kababaro ko kubura umuhanzi mugenzi we nyakwigendera YVAN BURAVAN.

Mu nyuguti nini Yanditse Ati "IBIHE BYO GUHA ICYUBAHIRO BURAVAN NO KUMUSEZERA, NTABWO UMUHANZI NKA BRUCE MELODIE WAGAKWIYE KUBA ARI IBI BIHE USHYIZEMO ABAFANA BAWE... IYI POST URAYIHUBUKIYE!"

Akibivuga bamwe bahise bunga muryo yari avuze , nk'uwitwa Sebakungu Schadr wagize ati "Twizere ko iki gitaramo ugiye kubabwira ko kitakibaye ariko ?? Kubw'impamvu z'ibyago U Rwanda by'umwihariko turimo. Bya ba nyakwigendera Yvan Buravan na Yanga !!!!"

Naho ukoresha amazina ya Sa.lima8187 ati "Bamwe bazaseka abandi bababaye uyu mugabo ntajya yita ku bintu nk'ibi no kubwa Jaypolly ndumva ariko byagenze u Rwanda n'abanyarwanda duhugiye ku kintu kimwe wowe ufite Tour[izenguruka] yo kujya gutaramira abanyamahanga."

Ako kanya ibitekerezo bishyigikira Bruce Melodie byahise byisukiranya kugeza n'ubu bishinja JULIUS CHITA kugira ishyari n'amatiku, bamwibutsa ko nawe atigeze ahagarika ibiganiro yakoraga nk'akazi ke ka buri munsi.

Uwitwa Angella Keyz wagize ati "JULIUS CHITA amatiku yanyu rwose ubu Channel[Shene] yawe ntirimo gukora? Nturimo kwinjiza se? Impuhwe za bihehe."

Naho uwitwa Kayitare Johnny ati "Ese ko mbonye party[igitaramo] ye iri mu kwa cyenda, ubu ko hari abahanzi bari kuririmba mu tubari tumwe na tumwe aka kanya... Bo ko utabateye amabuye... Ahubwo sinzi uwabatumye Bruce Melodie... Ubu ejo Kaizen ntihazashya???"

Umuhanzi YVAN Buravan n'umusobanuzi wa filime Nkusi Thomas wamamaye nka YANGA bombi byamenyekanye ko batabarutse ku ya 17 Kanama 2022 itariki itazibagirana mu mateka y'uruganda rw'imyidagaduro mu rwanda bitiriye umunsi wa gatatu w'umukara[Black Wednesday]

Isi yacuze umuborogo izi nkuru z'incamugongo zicyumvikana hibazwa ibibaye birayoberana benshi zibashengura imitima amarira arisuka haba mu bakunzi babo ndetse no mu byamamare birimo Bruce Melodie na Julius Chita byiswe ko basigaye baryana kubera ukutumvikana.