NIYO FILM YA MBERE MU RWANDA IKOZWE GUTYA.

NIYO FILM YA MBERE MU RWANDA IKOZWE GUTYA.

Mu mateka y'uruganda rwa Sinema mu Rwanda ku ya 16 Nzeri 2022 ahazwi nka 'Century Cinema' mu mujyi rwagati hagiye kwerekanwa filime ifite itandukaniro n'izindi mu buryo butangaje bise 'THE DROP'.

Kuri uyu wa 12 Kanama 2022 benshi nibwo bihereye ijisho ku ncamake y'iyi filime yiswe 'THE DROP' yashyizwe hanze binyuze ku rubuga rwa Youtube shene yitwa 'THOUSAND HILLS EMPIRE' baratangara.

Ntawari uzi ko byibura mu Rwanda rw'imisozi igihumbi hashobora gusohoka umushinga nk'uyu ukozwe n'abanyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga kandi kinyamwuga.

Ubusanzwe, Ni kenshi uzumva umuntu areba film nyarwanda ukamwumva avugira mu matamatama agira ati "Iyi ni ikinamico nta filime iyirimo"

Benshi kandi ntibazatinya rwose kukubwira ko badashobora kureba filime z'abanyarwanda bitewe n'urwego bazibonaho haba mu buryo zikozwemo cyangwa uburyohe bwazo budafite icyanga na busa.

Ntawarenganya umunyarwanda udakunda filime zakorewe iwabo kuko burya hari ikiba kibura ngo bigere ku rwego yifuzaho n'ubwo kurundi ruhande utarenganya abazikora kuko nirwo rwego rw'ubushobozi bwabo ahanini haba habura amikoro kuri benshi kuko ntawiha ikibi icyiza gihari.

Uko iminsi ihita imyaka ikaza indi igataha niko amakosa akosorwa mu rwego rwo guteza imbere Uruganda rwa Sinema nyarwanda, Amakosa uzi wabonye mu zindi filime nyarwanda wigeze guteraho akajisho akosorewe muri iyi filime yari imaze imyaka myinshi itegurwa.

THE DROP Niyo filime ya mbere mu Rwanda ikozwe gutya aho yamaze imyaka isaga 4 yose isigirizwa ngo abakunzi ba Sinema muri rusange bazarusheho kuryoherwa.

Ndacyayisaba Jean Pierre wayiyoboye yabwiye Kalisimbi.com ko uko igitekerezo cyayo cyaje yongeraho kandi ko iki ari cyo gihe nyacyo ngo amaso y'abanyarwanda abone ibyiza bakwiye.

Yagize ati "Iyi ni filime igitekerezo cyayo twagikuye ku nkuru izwi na benshi ya 'MIRENGE ku ntenyo' wari uzwiho ubutunzi bw'ikirenga, bigaragara ko ntaho bwagiye ahubwo bwaba hari aho buhishe hatazwi haba nko munsi y'ubutaka cyangwa ahandi."

Yakomeje agira ati "Aha niho twahereye handikwa iyi filime ivuga ubuzima bw'umwana wavutse kuri umwe mu bashakashatsi bari bari kuri Mission[Misiyo] ikomeye yo guhiga hasi hejuru ubwo butunzi ariko akagambanirwa na bagenzi bakamwica ariko kubw'amahirwe umuhungu we abicanyi baramubura,umwana akura atyo ahura n'ibizazane byo kusa ikivi cya se nk'intego nyamukuru yo kubaho kwe, ahanganye n'abishe se."

Uyu muyobozi wayo mukuru 'DIRECTOR' yikije cyane ku ukuntu byari bigoye kuyikora byafashe imyaka 4 yuzuye kuko umushinga watangijwe muri 2018 hafatwa amashusho mu bice bitandukanye by'isi birimo no mu Rwanda.

Avuga kandi ko icyabagoye cyane ari uko muri werurwe ya 2020 ubwo hateraga icyorezo cya COVID19 cyabaye intambamyi mu gukomeza ariko ntibacika intege kugeza irangiye uyu mwaka.

Incamake[TRAILER] yayo yasohotse kuri uyu wa kane bikaba byitezwe ko tariki 16 z'ukwezi gutaha iyi filime izerekanirwa muri CENTURY CINEMA mu mujyi aho kwinjira ntagihindutse bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu[5000Rwf] gusa naho ku bakundana[Couple] ni ibihumbi 9000Rwf.

Byagaragaye ko iterambere rya Leta zunze ubumwe z'America ahanini muri iki kinyejana ryashingiye no kuri Hollywood nk'uruganda rwa sinema ruyoboye izindi ku isi binyuze mu kumenyekanisha igihugu kigasurwa na bamukerarugendo baturutse imipande zose z'isi ndetse no kugaragaza ubudahangarwa n'ubuhangange bwacyo bikururira buri wese kuhatura no kuhashora imari.

Isohoka rya filime THE DROP Igitonyanga, Ni intambwe ikomeye itewe bikaba inyungu ku gihugu n'abagituye mu kwerekana no kwamamaza iby'iwacu bijyana na gahunda ya 'MADE IN RWANDA' idasizwe icyasha.

Reba incamake [TRAILER] yayo hano