IBYA PRINCE KID BISUBIYE MU MARIRA MASA.

Nyuma yuko urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Prince Kid aba afunzwe iiminsi 30, yahise ajuririra iki cyemezo bidatinze.

IBYA PRINCE KID BISUBIYE MU MARIRA MASA.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo muri gereza mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha aregwa.

Ku isaha ya saa munani zuzuye abantu baenshi biganjemo abanyamakuru bari babukereye bicaye imbere mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo baje kumva imyanzuro ku bujurire bwa Prince Kid.

Nyuma yuko urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Prince Kid aba afunzwe iiminsi 30, yahise ajuririra iki cyemezo bidatinze.

Mu cyumweru gishize nibwo mu mpuzankano z'abafungwa yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwemeza ko imyanzuro izasomwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu none birangiye ibye bisubiye mu mrira kuri we,umuryango we n'abamukunda bose.

Ishimwe Dieudonne wari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateraga irushanwa rya Miss Rwanda wamamaye nka Prince Kid akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa ryakorewe ba Nyampinga mu bihe bitandukanye.