AMAVUBI ANGANYIJE NA MOZAMBIQUE YITEZWEHO BYINSHI.

Umukino watangiye amakipe yombi ahabwa amahirwe yo gutahana intsinzi ndetse uguhangana gukomeye kwagaragaye kwatumye Igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu ry'indi ari ubusa ku busa.

AMAVUBI ANGANYIJE NA MOZAMBIQUE YITEZWEHO BYINSHI.

Birangiye ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru AMAVUBI inganyije na Mozambique igitego kimwe kuri kimwe mu gushaka itike iberekeza mu gikombe cy'afurika CAN 2023.

Umukino watangiye amakipe yombi ahabwa amahirwe yo gutahana intsinzi ndetse uguhangana gukomeye kwagaragaye kwatumye Igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu ry'indi ari ubusa ku busa.

Biryoheye ijisho byari ishiraniro kuri FNB stadium ku mpande zombi ishyaka ryari ryose mu gice cya kabiri AMAVUBI agerageza kwitwara neza mu mukino usatira atari asanzwe amenywereweho.

Abasore b'AMAVUBI bakije umuriro imbere y'izamu rya Mozambique bitanga umusaruro ku munota wa 65 ubwo Nishimwe Blaise yanyeganyezaga inshundura ku mupira mwiza yari ahawe na Rafael York.

Bidatinze nyuma y'iminota 3 gusa Mozambique yahise igombora igitego yari imaze gutsindwa, umusore witwa  Stanley Ratifo ku munota wa 68 w'umukino kiba kiranyoye abafana basubiza amerwe mu isaho.

AMAVUBI mu mukino mwiza amacenga n'amashoti bidashira mpaka ku munota wa 90 n'iminota 3 y'inyongera nubwo birangiye aguye miswi n'iyi kipe ibarizwa mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Africa zigomba kuzisobanura mu mukino wo kwishyura uzabera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Biteganyijwe ko nyuma y'uyu mukino iyi kipe igiye guhita ifata akaruhuko nyuma yaho ikerekeza muri Senegal aho ifite umusozi wo kuzamuka itsinda 'Les Lions de La Teranga' ya kapiteni Sadio Mane.