NORTH WEST UMUKOBWA WA KANYE WEST NAWE YINJIYE NEZA MURI MUZIKA.

NORTH WEST UMUKOBWA WA KANYE WEST NAWE YINJIYE NEZA MURI MUZIKA.

Bavuga ko burya mwene samusure avukana isunzu bihura neza n'umukobwa wa KANYE WEST winjiye bwa mbere muri muzika.

NORTH WEST ku myaka ye 10 gusa yagaragaye ku rubyiniro na Se bataramira abitabiriye igikorwa cyo kumva umuzingo mushya w'indirimbo wiswe 'VULTURES RAVE' ya KANYE WEST afatanyije n'umuhanzi TY DOLLAR Sign.

Hari mu gitaramo cyabereye mu nyubako ya Wynwood Marketplace mu mujyi wa MIAMI cyasusukijwe n'abarimo CHRIS BROWN, OFFSET,Freddie Gibbs, KODAK Black, LIL Durk n'abandi bahanzi rurangiranwa.

Mu ndirimbo ziri kuri uyu muzingo harimo n'iyo KANYE WEST yakoranye n'umukobwa we iri mu njyana ya HIP HOP.

Byatunguranye ku munota usatira uwanyuma w'iki gitaramo 'Listening Session' ubwo NORTH West yinjiraga ku rubyiniro asanga Se na TY Dollar Sign bamutegereje baratarama biratinda.

Ibi byaraye bibaye nyuma yuko uyu mwana w'umukobwa yashegeye kujya kubana na Se nyuma yuko atandukanye na nyina akava mu rugo.

KANYE WEST agitandukana n'umugore we KIM Kardashian niwe wasigaranye abana mu gihe Se yahise yigira gukodesha inzu nk'abandi atangira ubuzima bwe ku giti cye n'ubwo yagiye kenshi yifuza kugaruka iwe kubonana n'abana be ariko nyina akabamwima rimwe na rimwe amushinja kuba afite uburwayi mu mutwe.

Ntibyarangiriye aho KANYE WEST wiyise 'YE' nk'akabyiniriro akunda yaje guhuza n'umukobwa nk'uko yabyifuzaga cyane banakorana indirimbo itegerejwe n'abatari bake yinjiza neza umukobwa we ku ruhando rwa muzika.

Si ubwa mbere North West agaragaje ubuhanga mu kuririmba nk'impano imubamo kuko mu kwezi kwa KAMENA ku itariki 14 ahagana mu mwaka wa 2020 ku myaka 7 y'amavuko yagerageje gusubiramo imwe mu mirongo igize indirimbo ya Se imbere y'imbaga nyamwinshi yari yitabiriye ibirori bya 'PARIS Fashion Week' arikumwe n'uwamwibarutse.

North West na Se ku rubyiniro muri 2020.