LILIANE KWAMBARA UBUSA KURI WE NI IBISANZWE.

LILIANE KWAMBARA UBUSA KURI WE NI IBISANZWE.

Nyuma yo kugaragara yambaye hafi ubusa buri buri mu gitaramo cy'umuhanzi TAY C cyabaye muri izi mpera z'icyumweru dusoje yagize icyo abivugaho arerura.

Yitwa Mugabekazi Liliane akaba umukobwa wavugishije abantu benshi mu minsi 2 ishize iki gitaramo kibaye kugeza n'izi saha bacitse ururondogoro.

Ubusanzwe akoresha amazina ya Kamy Lily Doll ku mbuga nkoranyambaga ze, Ni umwerekanamideli akaba umukinnyikazi mu mashusho y'indirimbo zitandukanye nka 'IN A MILLION' ya SAFI x Harmonize n'indi yitwa 'MAMACITA' ya Victor Rukotana x Uncle Austin.

Ifoto ye yaciye ibintu niyo yahererekanyijwe kurusha izindi mu masaha 24 ashize imbere mu gihugu cyane cyane abatuye i Kigali no mu mijyi y'intara 4 mu bakoresha murandasi.

Yari yaje kwihera ijisho umuhanzi kabuhariwe kuva mu bufaransa TAY C, gusa uyu mwali aza mu myambaro yakuruye benshi, imugaragaza imiterere ye yose.

Kuri we yatangaje ko nta kidasanzwe kirimo kwambara kuriya anivugira ko yatunguwe no kuba abantu baramushungereye, bamwe bamunenga abandi bahuje imyumvire bamushimira.

Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru IGIHE, Yateruye ati "Urumva hariya umuntu aba agiye kuryoherwa, njye nagiye nitabiriye igitaramo bisanzwe nambaye uko mbyumva, natunguwe no kubona amafoto yanjye acicikana ahantu hose."

Agahugu katagira umuco karacika niyo ntero mu bibaza ahazaza h'urubyiruko rusigaye rwiyambarira uko rwishakiye bitera ababyeyi bamwe kwifata ku munwa amaso bakayafunga.