HARMONIZE MU RUKUNDO N'UMUNYARWANDAKAZI

HARMONIZE MU RUKUNDO N'UMUNYARWANDAKAZI

Rajab Abdoul Kahali wamamaye muri muzika ya Tanzania nka HARMONIZE nyuma yo gushwana n'umugore ubugira kabiri yisangiye umunyarwandakazi wahoze akundana na NIZZO.

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022 HARMONIZE yagaragaye yasohokanye ku mucanga wa Dar es Salam n'umukunzi we mushya witwa MUNEZERO Rosine uzwi ku kazina ka DABIJOU usanzwe abarizwa kumugabane w'i Burayi.

Dabijou kuri ubu uvugwa mu rukundo na Harmonize yahoze ari mu rukundo na Nshimiyimana Mohamed wamamaye mu itsinda rya URBAN BOYZ nka NIZZO Kaboss mu mwaka wa 2017.

Amafoto n'amashusho byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga z'uyu mukobwa w'igikundiro yerekanaga ibihe byiza arimo kugirira mu gihugu cya Tanzania n'umuhanzi uri mu bakunzwe cyane muri aka karere.

Nyuma yuko bifashe amafoto n'amashusho byahise bisakara hose inkuru y'urukundo rwabo imenyekana ityo benshi basubiza amaso inyuma ku nkuru z'itandukana ry'uyu muhanzi n'uwari umugore we KAJALA Masanja FRIDA.

Bijou Dabijou nk'uko yiyita ubwe yigeze no kuvugwaho icuruzwa ry'abantu aho byavugwaga ko yaba abakura mu Rwanda akabajyana mu bihugu nk'Ubusuwisi n'ahandi yakundaga kuba ari kenshi.

Intimba yari ikiri yose kuri KAJALA witeguraga kurushinga nyuma yo kwambikwa impeta ariko ntibirambe byaje kumushengura umutima kurushaho akibona aya mafoto y'uwahoze ari umugabo ugaragiwe n'urukundo rwe.

Soma; https://kalisimbi.com/harmonize-yambitse-impeta-kajala-bari-barashwanye

Rwihishwa amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko uyu mwali ukomoka i Rwanda ariwe wabaye intandaro y'itandukana ry'aba bombi baburaga iminsi mike bakarushinga.

Si ubwa mbere Harmonize yari atandukanye na KAJALA bongeye gusubirana muri uyu mwaka nyuma yuko nyamugabo yari yemeye no gukubita hasi ibipfukamiro bigera n'aho amuhonga ibya mirenge birimo imodoka atakamba arababarirwa gusa kuri ubu inkuru ni imwe rukumbi muri Tanzania ko akabaye icwende katoga.

Soma; https://kalisimbi.com/harmonize-akomeje-gutakambira-kajala-wavuniye-ibiti-mu-matwi-yitumurira-agatabi

Urukundo rwari rugeze aharyoshye rwatangiye kugerwa amajanja imitego iba myinshi KAJALA ageraho abirabukwa atangira kwiyama abamukorera ku mugabo ariko biranga biba iby'ubusa birangira bashwanye nabi.

Soma; https://kalisimbi.com/kajala-wa-harmonize-yiyamye-abamukorera-ku-mugabo

DABIJOU na NIZZO bakanyujijeho mu rukundo

Bijou Dabijou