AKA KANYA: BUTERA KNOWLESS AKUBISE HASI IKINTU GISHYA.

AKA KANYA: BUTERA KNOWLESS AKUBISE HASI IKINTU GISHYA.

Ingabire Butera Jean D'arc uzwi cyane nka Butera KNOWLESS asohoye indirimbo nshya nyuma y'igihe kirekire.

Bibaye muri aka kanya, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yinjije neza abakunzi be mu mpera z'icyumweru baryoherwa n'iyi ndirimbo yise 'OYA SHAN'.

Byatangiye mu cyumweru gishize ubwo yateguzaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ikintu gishya agomba gukubita hasi vuba, ababwira kwitegura bakagitegerezanya amatsiko.

Hari hashize kandi iminsi 3 gusa abiciyemo amarenga ubwo yandikaga ku rukuta rwa Instagram ati "Mvugira Uti 'OYA SHAN' "

Umwaka wari wirenze  nta gashya afite ku giti cye kuko Yaherukaga gushyira hanze igihangano gishya Tariki ya 12 Ugushyingo 2022.

BUTERA Knowless afatwa nk'umwamikazi w'umuziki nyarwanda ahanini bitewe n'ibigwi n'amateka byamuranze mu gihe kingana n'imyaka isaga 16 amaze muri uru ruganda.

'OYA SHAN' ni indirimbo yasohotse mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Yakozwe n'umurishyo w'abatunganyamuziki babiri ari bo THE MAJOR , amajwi yayo ayungururwa n'uwitwa BULAMU VYBZ , naho imirongo yayo yose yashishimuwe na wino y'umugabo we ISHIMWE Clement usanzwe anamukorera indirimbo mu nzu barambanyemo ya 'KINA MUSIC'.

Amashusho yayo meza yafatiwe mu gihugu cya Tanzania, ayoborwa na MEDDY Saleh.

Kuri ubu imibare y'abayihanga ijisho ikomeje gutumbagira, mu gihe kitegeze mu isaha gusa isohotse ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kurebwa n'abarenga 3,716 ku rubuga rwa Youtube honyine utabariyemo izindi mbuga zicururizwaho muzika.

Ushobora kureba iyi ndirimbo hano nawe ukaryoherwa;