ALBINA YEMEJE KO AKUNDANA N'UWO BAHUJE IGITSINA.

ALBINA YEMEJE KO AKUNDANA N'UWO BAHUJE IGITSINA.

Umukinnyikazi wa Filime akaba umunyamakuru n'umushyushyarugamba nyarwanda ALBINA Sydney yiyemereye ko afite undi mukobwa yihebeye.

Hari mu kiganiro na shene ya Froka Tv ku rubuga rwa Youtube, ubwo yabazwaga ku butinganyi bwamuvuzweho yeruye adashidikanya ko akundana n'undi mukobwa ariko we atabifata nk'ubutinganyi.

Ati "Rero ku giti cyanjye njyewe ALBINA mfite umukobwa dukundana birimo ko ntajya mvuga ngo turatingana ahubwo turakundana niyo mpamvu nk'uko n'undi afite uwo akunda n'undi akagira uwo akunda nanjye mfite uwo nkunda arahari abamuzi baramuzi."

Yunzemo avuga ko nawe atazi uko byaje ahubwo yisanze akunzwe n'uwo mukobwa by'akadasohoka asanga ntawamumurutira nawe amuhunda urukundo yagiye akurikiye.

Albina yabajijwe kubyo kubyara yemeza ko umwana koko ari umugisha ariko ko icyo agamije ari ukuzarera abana bandagaye ku muhanda binashoboka ko ku giti cye atazibaruka.

Uyu wabaye umubyinnyi,n'umunyamakuru mu kiganiro Flash Hype kuri FLASH TV yavuze ibi nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka ibyaketswe ko ari impuha zavugaga ko ashobora kuba ari umwe mu bagize itsinda rya LGBTQ ry'abatinganyi.

Soma inkuru yuko byatangiye: https://www.kalisimbi.com/albina-wakoze-kuri-flash-tv-mu-butinganyi

Uyu mwali kuri ubu asigaye yibera mu gihugu cya CANADA aho yakomereje ibikorwa bye birimo gushyushya urugamba mu birori bitandukanye,kwerekana imideli,gukina filime n'ibindi.