HAMENYEKANYE IBINDI BYAHA DJ DIZZO UREMBYE YAKOREYE MU BWONGEREZA.

HAMENYEKANYE IBINDI BYAHA DJ DIZZO UREMBYE YAKOREYE MU BWONGEREZA.

Mutambuka Derrick uzwi nka DJ DIZZO nyuma yuko bimenyekanye ko ibyo gusaba ubufasha bwo kuza mu Rwanda byaba byaranyuze mu buriganya,hari ibindi byaha byamenyekanye yakoze.

Mu nkuru ivuga kuri ibi duheruka kubagezaho, byavugwaga ko DJ DIZZO hari ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore 2 mu mwaka wa 2015 mu gihugu cy'ubwongereza aho yari atuye,gusa si ibyo gusa.

Amakuru agera kuri kalisimbi.com avuga ko yashatse kugirira nabi abagabo bashakaga kumukumira bamusanze aho yari arimo akorera ayo marorerwa,ndetse akomeretsa bikomeye umwe mu bagore yahohoteye.

Mu nkuru yashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa mbere Tariki 07 Kanama muri 2017 n'ikinyamakuru INDEPENDENT, yavugaga uko imiryango iharanira uburenganzira bw'abagore yamaganiye kure ibyaha Mutambuka Derrick yakoze.

Nyuma yo gufatwa na Polisi,dosiye ku cyaha cyakozwe mu kuboza kwa 2015 ishyikirizwa ubushinjacyaha nabwo butanga ikirego mu rukiko ngo amategeko akurikizwe.

Yaje kugezwa imbere y'urukiko nk'uko byari biteganyijwe yunganirwa n'umunyamategeko we witwa Ekwall Tiwana wamuburaniraga kuri buri ngingo.

Mu rukiko, ubushinjacyaha buhawe ijambo bwasobanuye uko icyaha Mutambuka Derrick ashinjwa cyagenze.

Buterura bugira buti "Mutambuka Derrick yashatse gufata ku ngufu umugore umwe wari utashye anyuze mu nzira nto yari hafi y'aho uyu musore yari ari mu ijoro i Sunderland."

Umushinjachaha Andrew Espiley yakomeje agira ati "Yegereye uwo mugore amumanura ku ngufu ipantalo yari yambaye,gusa kubw'amahirwe haza umugabo aramutesha,atahana uwo mugore"

Andrew yongeyeho ko, Hashize akanya,haje undi mugore w'imyaka 34 nawe wari witahiye, Mutambuka Derrick yihutiye kumufata amutura hasi amukorera ibya mfura mbi biratinda.

Byageze aho amukomeretsa kubera kugundagurana,gusa kuko ryari ijoro rikigendwa, haje undi mugabo akubise iryera ibirimo kubera muri iyo nzira abangukira gutabara.

Mu kugerageza gukiza wa mubyeyi,uyu mugabo baje kurwana na Mutambuka birakomera ariko birangira uwahohotewe akuwe mu menyo ya rubamba.

Maitre Tiwana wunganiraga DJ DIZZO wari ufite imyaka 19 icyo gihe, yavuze imbere ya Perezida w'urukiko.

Ati "Mutambuka yari yanyweye ibisindisha byinshi,kandi si imbata y'inzoga kuko yari yaragasomye rimwe mu buzima mbere yuko akora iki cyaha, bigaragaza ko ari ibyamugwiririye nawe."

Uyu munyamategeko yakomeje kumvikanisha ko icyaha cyakozwe nta mugambi mubisha uregwa yari afite ko ahubwo yabikoreshejwe n'inzoga atari amenyereye.

Mr. Ekwall Tiwana kandi yongeyeho ati "Uyu muhungu yabanje kuba mu bihugu bitandukanye kandi nta cyaha yahakoreye habe no mu muryango we,yaje gusubira mu Rwanda aho yabaye igihe gito kuko umuryango yabagamo utari wishoboye byatumye agaruka inaha bidatinze."

Uwitwa Aisha Champaigner Al-Khan wari wicaye mu rukiko yumva urubanza yatangarije Daily Mail ko ubuhamya bwakurikiyeho bw'ibyabaye byari agahomamunwa byatumye abo bagore 2 basigarana inkovu ku mutima zitazasibangana.

Nk'uko kandi ikinyamakuru SUNDERLAND Echo cyatangaje icyo gihe, Mu rukiko Umucamanza Robert Adams yabwiye Mutambuka ati "Watwawe n'irari ubyina mu kabyiniro urangije urikomereza no mu nzira utaha bigeraho aho ukora icyaha."

Yunzemo ati "Wari ushishikajwe no gukorana imibonano mpuzabitsina n'umugore utitaye uko asa,uwo ariwe n'ibyo arimo. Wakoresheje gufata ku ngufu unakomeretsa,Yego nibwo ukibitangira ariko guhabwa igihe ugororwa birakwiye."

Mutambuka Derrick yaje guhabwa igihano cy'imyaka 9 n'amezi 9 muri gereza, kuri ubu biravugwa ko ari mu Rwanda nyuma yuko yigeze gusaba ubufasha avuga ko arwaye indwara ya Kanseri y'umuhogo ndetse yabwiwe na Muganga ko abura amezi 3 akava ku isi y'abazima.

Byose byabaye mu rwego rwo kumufasha kuzatabarukira mu Rwanda nk'igihugu cy'amavuko. Ibi bivuze ko yaba yaraje mu Rwagasabo adasoje ibihano yari yarakatiwe n'inkiko mu bwongereza.