M23 YARAKAYE IRASA KU BIRINDIRO BY'INGABO ZA ONU.

M23 YARAKAYE IRASA KU BIRINDIRO BY'INGABO ZA ONU.

Ingabo z'umuryango w'abibumbye(ONU) muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, MONUSCO zatangaje ko ibirindiro byazo byarashweho ibisasu n'inyeshyamba z'umutwe wa M23.

Nyuma y'imirwano idasanzwe yabareye mu duce twa Rutshuru yashyamiranyije bikomeye ingabo za Congo FARDC n'uyu mutwe uzizengereje,M23 ntiyanyuzwe yaje no kurasa kubashyigikiye izi ngabo za leta.

Umuvugizi wa MONUSCO yatangaje ko hari ibisasu 2 biremereye byaguye ku birindiro byabo gusa ntiyatangaza niba hari uwo byahitanye cyangwa byakomerekeje abigira ubwiru.

Amakuru yatanze avuga ko ibi bisasu byoherejwe n'inyeshyamba za M23 zishaka ku bashotora.

M23 ikomeje kugaragaza ko ihagaze bwuma imbere ya FARDC n'imitwe ya FDLR,MAI MAI n'iyindi iyifasha harimo n'ingabo za MONUSCO zeruye ko ziri ku ruhande rw'izi ngabo za Leta zigamije gushakira umutekano urambye mu burasirazuba bwa Congo.

Mu nama iherutse kuba kuri uyu wa 29 Kamena yahuje intumwa za leta n'iz'umuryango w'abibumbye, umwe mu bagize aka kanama ka ONU yatangaje ko M23 idateze gutsimbuka aho yafashe kuko ifite ubushobozi nk'ubw'igisirikare kindi icyo ari cyo cyose cy'igihugu.

Ibyavugiwe muri iyo nama kandi humvikanye intumwa idasanzwe ya ONU ivuga ko bigomba kugirwa bwangu bagahangana n'uyu mutwe ukamburwa intwaro.

Umutwe wa M23 ukirita mu gutwi ntiwihanganiye iryavugiwe muri iyi nama, ntiwatinda kugaragaza ko abasirikare bawo nta gihunga bifitemo niko guhita bahindukiza umunwa w'imbunda bawerekeza kuri MONUSCO.