UMUTESIWASE MAGNIFIQUE UKINIRA KAMONYI ATEJE BENSHI URURONDOGORO.

UMUTESIWASE MAGNIFIQUE UKINIRA KAMONYI  ATEJE BENSHI URURONDOGORO.

Ifoto imwe y'umukobwa witwa Umutesiwase Magnifique ukinira ikipe ya Kamonyi mu bagore ikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi mu bamurebye ako kanya bashidikanya ku kuba uyu yaba ari umukobwa bitewe n'imiterere ye bakemeza ko bishoboka cyane ko yaba ari umuhungu.

Yafashwe amafoto n'amashusho ubwo hatangwaga ibihembo birimo igikombe ku ikipe yabaye iya mbere n'imidali ku ya kabiri mu gikombe cy'amahoro PEACE CUP 2022.

Ikipe ya Kamonyi WFC nyuma yo kuba iya kabiri inyagiwe na AS KIGALI WFC ibitego bigere kuri 4 ku busa,abakinnyi bayo bahawe imidali ari naho iyi foto yaciye ibintu yafatiwe.

Kugeza n'ubu ku bakoresha by'umwihariko Instagram bacitse ururondogoro nta numwe wiyumvisha ko Umutesiwase Magnifique atari umuhungu, ndetse bamwe batangiye no kubigira amashyengo ya kinyarwanda.

Magnifique ukina ku mwanya w'ubusatirizi bwa KAMONYI WFC akaba umuhanga mu kureba mu izamu n'ubwo kuri uyu mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro 2022  atabashije kunyeganyeza inshundura ariko asanzwe abimarimamo.

Ntibyari bisanzwe mu Rwanda benshi kuvuga kuri ruhago y'abagore, ariko iyi mbarutso yabyo yo irasanzwe ku isi aho kenshi mu bali n'abategarugori bakina umupira w'amaguru, hari bamwe baba bashidikanywaho bitewe n'imiterere yabo,imisemburo y'umubiri,imbaraga bakoresha biba bitandukanye n'ibizwi ku gitsinagore muri rusange.

Byagaragaye ko iyo aba bali bashidikanywaho cyane bagenzuwe n'ababishinzwe, n'ubundi bisangwa ko aba ari igitsinagore utitaye ku miterere y'inyuma cyane ko n'abahungu hari abo usanga bafite imiterere idasanzwe idahura neza n'imyenyerewe ku gitsinagabo.