FARDC YIBASIYE M23 BIKOMEYE I MASISI.

FARDC YIBASIYE M23 BIKOMEYE I MASISI.

Imirwano ikomeje kuba iyindi yindi hagati ya FARDC n'umutwe wa M23 mu bice bitandukanye bya MASISI.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ahagana saa kumi n'imwe za mugitondo humvikanye urufaya rw'amasasu yerekezaga ku birirndiro byose by'inyeshyamba za M23.

Nk'uko tubikesha Radio OKAPI yatangaje ko ingabo za leta Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zazindukiye gutera abitwa abanzi bazo babakumira ahitwa NEENERO, KINGI,MALEHE na KARUBA.

Inyeshyamba za M23 zo zikomeje kwihagararaho nubwo zibasiwe bikomeye bivugwa ko imihanda itandukanye yafunzwe irimo uwa SAKE-MUSHAKI n'indi nka KITSHANGA-MWESO-PINGA aho imirwano yerekeza bishya bishyira ku ifatwa rya bimwe mu bice bya WALIKALE nk'uko bitangazwa.

Ibi byose bibaye nyuma yaho izi nyeshyamba ziyobowe na General SULTAN MAKENGA ziyemeje guhagarika intambara zihanganyemo na FARDC muri KIVU ya ruguru kuri uyu wa kabiri utaha tariki 7 Werurwe 2023.