PEREZIDA MUSEVENI N'INGABO ZA FARDC BAGANIRIYE.

PEREZIDA MUSEVENI N'INGABO ZA FARDC BAGANIRIYE.

Umukuru w'igihugu cya Uganda yagiranye ibiganiro byihariye n'abasirikare bakuru mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa 13 Kanama 2022, Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Yoweli Kaguta Museveni yanditse yagiranye ibiganiro n'ingabo za FARDC zari ziyobowe na General Celestin Munsense Mbala umugaba mukuru.

Ntabwo ari abasirikare ba FARDC gusa kuko Muri ibi biganiro kandi byarimo General Wilson Mbadi Mbosu n'abandi bajenerali mu ngabo za Uganda UPDF.

Mu ncamake iterura nyirizina izimiza, Yanditse ko yaganiriye n'ubuyobozi bw'ingabo zari zivuye i Kinshasa, ibiganiro byabaye byahuje impande zombi byibanze ku mutekano w'ibihugu byombi.

Ati "Nagiranye inama muri iki gitondo n'abajenerali baturutse DRC, Bayobowe na General Célestin Mbala Munsense n'abajenerali ba Uganda bayobowe na Gen.Wilson Mbadi. Twaganiriye ku bibazo birebana n'umutekano w'ibihugu byacu byombi."

Hari hashize iminsi Leta y'i Kinshasa ikemanga umubano wayo na Uganda, cyane bikomotse ku mirwano hagati y'ingabo za FARDC n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 yabereye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi wa BUNAGANA byarangiye zitsinzwe.

Harakekwa ko yaba ari inzira yo gushaka ubufatanye mu bya gisirikare kugira ngo umutwe wa M23 wazengereje FARDC utangatangwe mu rugamba rwo kuwuhashya, ngo hato ukurwe muri uyu mujyi wa Bunagana hafi ya Uganda washinze imizi.