RAYON SPORTS INYAGIYE ETINCILLES FC MU MUKINO WARI WUZUYE IMIRWANO.

RAYON SPORTS INYAGIYE ETINCILLES FC MU MUKINO WARI WUZUYE IMIRWANO.

Birangiye ikipe ya RAYON SPORTS itahanye intsinzi imbere ya ETINCELLES FC mu mukino urangiye ukiri ishiraniro.

Byatangiye ku mpande zombi ba rutahizamu bakajije umurego mu kibuga hagati amacenga n'amashoti bivuza ubuhuha Etincelles FC igaragaza imbaraga gusa zashiranye n'umunota wa 44' ubwo OJERA Joackim yaturukanaga umupira hagati mu kibuga acunga neza uko umuzamu ahagaze niko kumushota ishoti riremereye aboneza mu nshundura ziranyeganyega.

Igioce cya mbere cyahise kirangira abakinnyi ba ETINCELLES FC basohoka mu kibuga bihuta bajya kumva inama z'umutoza ariko zitagize icyo zitanga kuko RAYON SPORTS yagarutse ibatsaho umuriro karahava.

Byahinduye isura ku munota wa 79 ushyira uwa 80 mu kadomo amazi yicayura n'amavuta ANDRE ONANA ahabwa umupira ako kanya ahindukira rimwe ashota mu izamu bitunguranye kiba kiranyoye.

Nubwo byari ibitego 2 ku busa ariko abakinnyi ba ETINCELLES FC bakoze iyo bwabaga bashaka igitego kiranga kiba iyanga.

Ku munota wa 86 zabyaye amahari hagati ya Kapiteni wa ETINCELLES FC,Nshimiyimana Abdu na Moussa ESSENU wa Rayon Sports birangira bombi bahawe amakarita y'umutuku basohorwa mu kibuga batareba inyuma.

Iminorta 90' y'umukino irangiye hongerwaho 5 ihangana rirakomeza ariko umukino urangira abafana bambaye ubururu n'umweru bishimira intsinzi mu mashyi y'urufaya RAYON SPORTS isubirana umwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ikurikiye mukeba wayo w'ibihe byose APR FC.