PRINCE HARRY ASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA KIGALI.

PRINCE HARRY ASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA KIGALI.

Aka kanya Igikomangoma cy'ubwami bw'ubwongereza Prince Harry asuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022 nibwo Prince Harry uzwi nka 'The Duke of sussex' yasezekaye mu Rwagasabo mu ruzinduko rw'akazi.

Akihagera, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village URUGWIRO bagirana ibiganiro byerekeranye n'itezwambere ry'ubukerarugendo, nyuma yaho yerekeza ku urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ruherereye ku Gisozi.

Uyu mwuzukuru w'umwamikazi Elisabeth wa kabiri, Yunamiye inzirakarengane zihashyinguye anasobanurirwa byinshi ku mateka mabi yibasiye iki gihugu.

Prince Harry yagaragaje agahinda atewe n'ayo mateka mabi ahasiga ubutumwa bwanditse bugaragaza ukwifatanya n'abanyarwanda bose mu ukwibuka, no gukomeza ubumwe ngo hato ibyabaye bitazongera.