BRUCE MELODIE AKANDAGIYE MURI AMERICA AHO AGIYE GUKORERA IBITANGAZA.

BRUCE MELODIE AKANDAGIYE MURI AMERICA AHO AGIYE GUKORERA IBITANGAZA.

ITAHIWACU Bruce wamamaye nka BRUCE MELODIE muri muzika amaze kugera ibwotamasimbi aho aserutse gihanzi.

Mu mashusho yasakaje yerekanye agikandagira ku butaka bwa leta zunze ubumwe z'America[USA]  ayaherekeresha amagambo y'ishimwe.

Ati "Ngeze muri izi leta, ni ishimwe rikomeye kwakirwa n'inshuti n'umuryango. USA reka tugendeee"

Uyu mugabo ageze muri leta zunze ubumwe z'America aho agiye gukorera igitaramo cy'agatangaza yatumiwemo n'umunyabigwi SHAGGY baherutse gukorana.

Ni igitaramo ngarukamwaka cyizwi nka IHeart Radio Jingle Ball kizahuriramo n'ibirangirire nka SHAGGY, NICK MINAJ n'abandi.

By'ubwmihariko BRUCE Melodie azagaragara ku rubyiniro aririmbana na SHAGGY indirimbo baherutse gusubiranamo yise 'WHEN SHE's AROUND.

Aya ni andi mateka kuri muzika nyarwanda agiye kwandikwa na BRUCE Melodie unafite inzozi zo kuzegukana GRAMMY Award umunsi umwe nk'uko aherutse kubyitangariza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

SHAGGY yari yarijeje BRUCE ko bagomba kuzahurira ku rubyiniro rumwe ndetse ko azashimishwa no kumwakira iwabo muri JAMAICA.

Soma; https://www.kalisimbi.com/ibyo-utamenye-shaggy-yisabiye-bruce-melodie

Gusa bidatinze yahise amutumira muri ibi bitaramo by'amateka bizabera i DALLAS kuri uyu wa kabiri 28 Ugushyingo 2023 na tariki 16 Ukuboza 2023 muri MIAMI.

Baherukaga kuririmbana iyi ndirimbo ubwo hatangwaga ibihembo bya TRACE Festival Awards biherutse kubera muri BK ARENA gusa hari hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho ntibyari imbonankubone.

Soma; https://www.kalisimbi.com/trace-awards-the-ben-na-bruce-merodie-ku-rubyiniro-rumwe-baciye-impaka