M23 YAFASHE UTUNDI DUCE YAMBUYE FDLR.

M23 YAFASHE UTUNDI DUCE YAMBUYE FDLR.

Inyeshyamba z'umutwe wa M23 zikomeje kwigwizaho utundi duce mu ntambara izihanganishije na FARDC yihuje n'imitwe ikomeye nka FDLR n'iyindi.

Amakuru agera kuri Kalisimbi avuga ko M23 yamaze gufata amwe mu matware ya FDLR ahitwa KISENGURO na KATWIGURU hari harabaye nk'indiri y'uyu mutwe w'abahoze ari Interahamwe.

Imirwano yahereye ku munsi w'ejo yatumye izi nyeshyamba zikurikira ingabo za leta n'abo zifatanyije zibasunika zibakura mu birindiro byabo byari bisigaye muri Gurupoma ya BWEZA ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Kuri uyu wa mbere ho intambara ikomeye ikomereje mu duce twa KANGANO,KISANGANI na za BUSENENE aho kugeza izi saha umutwe wa M23 wafashe undi mudugudu witwa RUSEKERA.

N'ubwo izi nyeshyamba zikomeje gufata uduce tumwe na tumwe, biravugwa ko ingabo za leta FARDC zifatanyije na FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro zagaruje ibirindiro byazo ahitwa kuri "3 ANTENNE" hari habaye isibaniro kuri iki cyumweru.

Soma uko ejo byari umuriro; https://kalisimbi.com/rdc-intambara-ihinduye-isura-isatira-goma