ISRAEL MBONYI, DAVIS D NA JUNO KIZIGENZA I BURUNDI BAKIRIWE BIDASANZWE.

ISRAEL MBONYI, DAVIS D NA JUNO KIZIGENZA I BURUNDI BAKIRIWE BIDASANZWE.

Abahanzi nyarwanda bakomeje kwigaragaza neza i Bujumbura mu Burundi mbere y'uko bakorerayo ibitaramo biteganyijwe muri izi mpera z'umwaka.

ISRAEL MBONYI nyuma yo gukorera amateka yuzuza icyahoze cyitwa Kigali Arena yahise yurira Rutemikirere anyarukira i Bujumbura kubataramira baramwishimira.

Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Akigera ku kibuga cy'indege yakiranywe urugwiro n'iyonka ntiyabura mu ngeri zose z'abari bamwiteguye mu bitaramo bibiri byiswe ICYAMBU LIVE CONCERTs kimwe kizaba kuri uyu wa Gatanu Tariki 30 Ukuboza 2022,ikindi kiazaba ku cyumaweru Tariki ya 01 Mutarama 2023 gisa neza n'icyo aherutse gukorera i Kigali ku ya 25 Ukuboza 2022 cyamubereye icy'amahirwe.

Soma; https://kalisimbi.com/icyambu-cya-mbonyi-cyamubereye-icyomoro

Nyuma ya Israel Mbonyi, hakurikiyeho JUNO KIZIGENZA nawe wahise asesekara i Bujumbura bwa mbere mu mateka aho agiye kuzaha ibyishimo abarundi bamwifuje kuva kera bamuha ikaze bamutembereza mu duce nyaburanga dutandukanye turimo ibiyaga n'icyuzi cy'amafi nk'uko byagaragaye mu mashusho yasangije abamukurira yizihiwe.

Mu gihe Kizigenza yavunguraga imigati ayinagira amafi mu cyuzi, mugenzi we DAVIS D yari mu nzira zigana aho ari mu myiteguro y'igitaramo cyiswe PARTY PEOPLE cyo kizaba mu ijoro risoza umwaka wa 2022 twinjira muri 2023. 

DAVIS D agikandagiza ikirenge cye i Burundi hanze y'ikibuga cy'indege abantu bari uruvunganzoka n'ibyapa byinshi bamushagaye nk'umwami baririmba izina rye ubutitsa biramurenga.

Byongeye kwerekana uburyo ibendera ry'u Rwanda rikomeje kuzamurwa i mahanga bishimangira uburyohe bw'indirimbo z'abahanzi nyarwanda zahindutse virusi muri iki gihugu gituranyi.