IGIKUBA CYACITSE ABAPOLISI BAKUBITWA HAFI GUPFA.

IGIKUBA CYACITSE ABAPOLISI  BAKUBITWA HAFI GUPFA.

Ibyabaye byari agahomamunwa ubwo uruhuri rw'abaturage rwadukiraga abapolisi 2 barakubitwa nta mbabazi basigwa ari intere.

Ibi byabereye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe ku muhanda wa Highglen ubwo byatangiraga abaturage baho bashinja abapolisi kugira uruhare mu rupfu rw'umugabo w'imyaka 54 witwa Trymore Chinyamakobvu wigenderaga n'amaguru ku muhanda.

Intandaro y'aya mahano yaturutse ku uguharirana barwana n'umushoferi aza kwiruka atwaye 'Kombi' (imodoka itwara abagenzi muri icyo gihugu) byavuyemo urupfu rwa Trymore ku wa gatanu w'icyumweru gishize ubwo hari tariki 8 Nyakanga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ZIMLive cyabyanditse ku rukuta rwacyo rwa Twitter avuga ko aba bapolisi bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya kugeza ubu batamerewe neza nabo bishobora kubaviramo kubura ubuzima.

Abaturage bakimara kubona ko umushoferi wirukanswaga na Polisi agonze uwo munyamaguru akahasiga ubuzima bahise babigereka kuri aba bapolisi babashushubikana babavana mu modoka yabo babateraniraho babahata ikiboko kibasiga ahabi ari indembe.