NDIMBATI ASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 25.

NDIMBATI ASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 25.

Ni mu rubanza rurimo kuburanishwa aka kanya mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umucamanza akihagera abari mu rukiko bahise bahaguruka bongera kwicara nawe ageze mu cyicaro ahita atangiza urubanza asoma imyirondoro y'uregwa yemezwa ko ari yo ya nyayo.

Imbere Mu rukiko hari abanyamategeko 3 barangajwe imbere na Me Bayisabe Irene bahagurukiye kuburanira Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamamaye nka Ndimbati mu gihe we yicaye imbere ya Mudasobwa I Mageragere akurikiranye urubanza yiregura binyuze kuri SKPE.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya butangira kumushinja bugaragaza ibimenyetso byose byerekana ko NDIMBATI yahaye Kabahizi Fridaus inzoga yitwa 'Amarula' amubeshya ko ari amata avanzemo shokola birangira asindishije uyu mwa w'umukobwa wari ufite imyaka 17 yongeraho no kumusambanya amutera inda yavuyemo abana 2 b'impanga.

Bugendeye ku bimenyetso byose bwari butanze bwahise busabira NDIMBATI gukatirwa igihano kingana n'igifungo cy'imyaka 25 muri Gereza.

Ndimbati yahawe ijambo ahakana ibyaha aregwa yongera kwitsa ku cyo kuba uyu mukobwa yari asanzwe ari umwe mu bicuruza bityo yamuguze nk'uko abandi bamugura yiregura no ku cyo kumusindisha yemeza ko inzoga bayisangiye abizi kandi ko yari asanzwe azinywa bitari ubwa mbere.

Abanyamategeko be bahawe ijambo bose bashinjura uregwa bamwunganira bavuga ko ibyo ubushinjacyaha bumuhamya ntaho bihuriye n'ibyabaye, basaba umucamanza ko uregwa agirwa umwere kuko nta cyaha yakoze.