ZARI ATI 'ABAVUGA MUVUGE SINZAMUREKA'

ZARI ATI 'ABAVUGA MUVUGE SINZAMUREKA'

Umuherwekazi ZARI HASSAN wubatse izina cyane mu karere yongeye kwikoma abamujomba ibikwasi ku kuba akundana n'umusore abyaye.

Ubutumwa yakira ku munsi ntihaburamo ubumucyurira bamwe bamuhana nk'uwahanutse bwibanda ku rukundo rwe n'umusore ukiri muto witwa SHAKIB CHAM ungana abana be.

Kuri ubu yihanije bikomeye abamuteraho ayo magambo abibutsa ko nabo atari shyashya kuko birirwa baca inyuma abakunzi babo rwihishwa aberurira ko adateze kuzareka uwo yikundiye.

Mu magambo y'uyu mugore w'abana 5 abicishije ku mbuga nkoranyambaga yagize Ati "Muhagarike kuvuga ku bantu. Bamwe muri mwe bakobwa mwirirwa musambana n’abagabo bubatse bakabakoresha nk’udukingirizo. Nyuma yo gukoresha agakingirizo umugabo akajugunya mu ngarani, ni ko bamwe muri mwe mumeze."

Yongeyeho ati "Umugabo aragukoresha yarangiza akisubirira ku mugore we. ikikumenyesha ko atakubaha, ataha iwe agashyira ifoto y'umuryango we kuri Instagram akandikaho ngo 'umuryango wishimye', bikakubabaza. Ugatangira gufureka utuka umugore we uvuga ko ari mubi ariko ni byo aba ashaka.

Ashimangira ko ari uburenganzira bwe bwo gukundana n'uwo ari we wese yunzemo ati "Abavuga muvuge sinzamureka, niwe hantu heza nishimira aranezeza."

ZARI HASSAN umugandekazi wavutse tariki 23 Nzeri 1980 kuri ubu agiye kuzuza imyaka 42 mu cyumweru gitaha aho besnhi batangiye gutekereza ku isabukuru ye y'amavuko bati 'noneho ibyo azakora ntibisanzwe ni ukuzabyakiriza yombi'.