ABASIRIKARE 2 BA UNAMIR BAROKOYE BENSHI BAHAWE IMIDALI Y'ISHIMWE.

ABASIRIKARE 2 BA UNAMIR BAROKOYE BENSHI BAHAWE IMIDALI Y'ISHIMWE.

Nyuma yo kugirana ikiganiro kirambuye n'itangazamakuru, Umukuru w'igihugu yahise akomereza mu muhango wo gutanga imoeta z'Ishimwe ku basirikare 2 bagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda.

Ni ku nshuro ya 28 abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru wo KWIBOHORA (Liberation Day), nyuma y'iminsi 100 y'icuraburindi ryari ribundikiye igihugu kuva tariki 7 Mata 1994 kugeza ku ya 04 Nyakanga 1994.

Muri uyu muhango, Yatanze imidali yitiriwe "Indengabaganizi" ihabwa abakoze ibikorwa by'ubutwari mu bihe bikomeye, abahawe imidali harimo Rtd. Maj Gen Henry Kwami Anyidoro wari Umugaba wungirije wa MINUAR na Rtd. Maj Gen Joseph Adinkra.

Ubwo umuryango w'abibumbye wafataga icyemezo cyo gutererana igihugu ukura ingabo zawo mu Rwanda rwari rwugarijwe na JENOSIDE, Rtd. Maj Gen Henry Kwami Anyidoho we na mugenzi we banze gutaha n'abasirikare babo bakomoka muri Ghana basigara mu gihugu,Mu buke bwabo bagerageje uko bashoboye ntibatererana abaturage bari babahungiyeho bagerageza kubafasha bigoranye.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nyuma yo kubambika imidali y'ishimwe, yabashimiye ko mu gihe abandi bari bafashe icyemezo cyo kwigendera basubira mu bihugu byabo bo basigaye mu nshingano zabo, barokora ubuzima bw'abaturage batabarika mu bihe bitari byoroshye namba.

H.E Paul Kagame yavuze ko nubwo byatinze kubashimira bahabwa imidali, umurava wabo si uko wari wirengagijwe ahubwo wahoraga uzirikanwa ndetse ko uyu munsi ari wo wari ukwiye.

Mu gusoza ijambo yabagezagaho yagize ati "Na none ndashaka kubashimira mbifuriza umunsi mwiza wo KWIBOHORA."