UMUKUNZI WA YVAN BURAVAN YASHYIZE ARIGARAGAZA.

UMUKUNZI WA YVAN BURAVAN YASHYIZE ARIGARAGAZA.

Umukunzi wa Buravan benshi batari baraciye iryera byarangiye amenyekanye agaragara mu gahinda kenshi ashenguwe n'urupfu rw'uwo bari kuzarushinga vuba aha.

Imyaka yari yirenze Nyakwigendera Yvan Buravan akundana n'umukobwa witwa Chiffa Marty mu ibanga rikomeye ntawe ubizi uretse inshuti za hafi na bamwe mu bagize umuryango we bake cyane.

Ku munsi w'ejo hashize tariki 24 Kanama 2022 nibwo uyu muhanzi utuvuyemo akiri muto yasezeweho bwa nyuma bitera intimba itavugwa uyu mukobwa nawe wari uhabaye ababaye[Yari afite ifoto ye] ariko ntawe umuzi aho benshi bakekaga ko wenda yaba ari uwo mu muryango we.

Chiffa abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasutse agahinda ke yandika ubutumwa busaaze amarira,kwihangana biramunanira araturika yongera kurira abwira Buravan ko azamukunda no mu rupfu.

Nk'aho yagize ati "Ndagukunda Van[Yvan Buravan]" . Ahandi ati "Ndagukunda ku rupfu,ku kwezi no kugaruka[ku isi]"

Byahise ako kanya bigaragarira isi ko bakundanaga mu gihe cyose bari bamaranye n'ubwo Nyakwigendera atashatse ko bimenyekana akiriho kuko yifuzaga kuzamwerekana amwambika impeta mbere yo kurushinga.

Uncle Austin wari inshuti magara ya Buravan we yari abizi ko aba bombi bakundana, nyuma y'ijoro ryo kwibuka no kuzirikana ibikorwa n'ubuzima bwa Yvan Buravan yaje kwemeza yeruye bwa mbere amuvuga mu mazina amwihanganisha bikomeye.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize Ati'" Twihanganishije buri wese usibye umuntu umwe...Umukunzi wa Yvan Buravan. Chiffa nanze ukuntu nibagiwe kukuvuga mu ijoro ryacyeye ariko Yvan Buravan yaragukundaga niyo mpamvu yakutubwiye."

Austin yakomeje amubwira ko Yvan Buravan yari yaramubabwiyeho kenshi byerekana urwo yamukundaga. Yongera kumwihanganisha bikomeye ati "Biragukomereye kurushaho Ndabizi neza. Imana igukomeze" 

Inshuti za hafi z'uyu mwali zikomeje kumufata mu mugongo nyuma yo kubura uwo yari yarihebeye byamuteye igikomere kitazasibangana ku mutima we.

Kenshi ntibyorohera ubuze uwe cyane iyo ari hagati y'abakundana ho biba bigoranye cyane, agahinda kaba ari kose umutima umenetse bitavugwa.

Kalisimbi.com ikomeje kwihanganisha umuryango,inshuti n'abakunzi b'umuziki wa Nyakwigendera Yvan Buravan, Nyagasani akomeze kumuha umutuzo aho aruhukiye.