DAVIDO AGAHINDA GATUMYE ATIHAHIRA.

DAVIDO AGAHINDA GATUMYE ATIHAHIRA.

Umuhanzi w'umunya-Nigeria uzwi cyane nka DAVIDO intimba ku mutima iramweguye kugeza aho azinukwa ibintu byose.

Kubura umwana we yakundaga David Adedeji Adeleke Jr. uherutse gutabaruka ku myaka 3 gusa niyo ibyae intandaro y'aka gahinda kamushenguye umutima bituma atihahira mu bitaramo yateganyaga gukoreramo agatubutse byarangiye abisubitse.

Ku ikubitiro itsinda rishinzwe kumureberera inyungu rimaze gutangaza ko atagitaramiye abakunzi be mu gitaramo cy'iserukiramuco cyiswe A.W.A.Y Festival, cyagombaga kuba ku itariki 18 Ugushyingo 2022.

Ni itangazo rigira riti "Twafashe icyemezo kigoye ariko gikwiye cyo kwimura AWAY Festival yari kuzaba ku wa 18 Ugushyingo. Birakwiye ko DAVIDO agumana n'umuryango we muri ibi bihe."

ASA ASIKA uhuza ibikorwa byose bya DAVIDO yamenyesheje kandi abafana bari bamaze kugura amatike yo kwinjira muri iri serukiramuco ko bayagumana kugeza igihe bizongera gusubukurwa abasaba kwihangana kubera impamvu zitabaturutseho.

DAVIDO ubabajwe no kubura umwana we.