IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 14

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 14
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 14
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Haranira kubaho no kubana n'abandi neza nicyo kizatuma ugira ubuzima buzira umuze nibwo nkwifuriza nshuti yanjye wowe ufashe uyu mwanya ugasoma Iyi nkuru banza ushimire Imana yakuremye.
Ubushize Norah yari yanze kujya muri House party abyuka asaba imbabazi nyina, Abel we yari agiye kwishyuza Neillah mu umuseso,Teta hari icyo yari atumye Gilbert tutamenye gusa nyuma yaje guhura na Davis....... #komeza
Wibuke gukanda #like #comment #share
Davis wari ugiye guhaha yahise ahura na Gilbert aza amusanganira amubwira ko bibaye mahire noneho ubwo hajemo no kubonana byoroshye.
Gilbert: "Davis uziko burya Imana igukunda" (n'amakabyo menshi)
Davis: "gute?"
Gilbert: (avuza inoni amukabiriza amwereka ko ibintu ari amahoro) "ni ukuri Imana usenga uzajye uhora uyisenga pe kuko iragukunda nkubwije ukuri"
Davis: "Hhhhhh!!" (Asekamo)
Gilbert: "Bakuntumyeho ariko nawe urabyumva"
Davis: (akibyumva yishimamo)"ngo iki? Nibyo se?"
Gilbert: "nibyo rwose ariko nawe urabizi icyo ugomba gukora"
Davis: "Oya man mbwira uko bimeze ni Teta wakuntumyeho?"
Gilbert: "ubwo se urumva ari nde wundi"
Davis: "ahaaaa Ngaho mbwira rero"(n'amatsiko menshi)
Gilbert:"nakubwiye ariko icyo ugomba gukora"
Davis: "nkore iki se?"
Gilbert: "ariko ntukigize nkana ubwo se ntubyumva?"
Davis: "mbwira ariko uko bimeze"
Gilbert: "Oya banza wice icyaka"
Davis: "ko nta cyaka mfite se.." (Ashaka kwiyobagiza)
Gilbert: "wowe se wakigira gute?... Njye nakubwiye unyicire icyaka ubundi nguhe amakuru atariho ivumbi"
Davis: "wowe mbwira ndabikora ntubizi se ko ntajya mbeshya?"
Gilbert: "mbizi gute se ko aho uvuye utabyize"
Davis: "Okay" (areba mu ikofi akuramo inote ya 1000rwf arayimuha)...si ibi ushaka Ngaho mbwira "
Gilbert: "Hhhhhh!! (Yisekeshwamo) ntureba se noneho ko ukoze umuti nanjye ndaje nkubwire uko bimeze" (arayabika ashaka kugenda atamubwiye,Davis aramukurura)
Davis:"urajya he se kandi utambwiye"
Gilbert: "Eeh none se ubwo icyaka ndacyishe?"(kumbi ashaka kumucika ngo agende atamubwiye)
Davis: "Oya garuka ubanze umbwire uko bimeze ntaho ujya utambwiye" (abivuga akuramo phone ye mu mufuka)
Gilbert: "none se ubwo?..."
Davis: "none se iki?"
Gilbert: "ubwo se imyuka yo kukubwira nari kuyikura he nta kantu nashyizemo"
Davis: "Akira" (amuha phone)
Gilbert: "ko umpaye phone se?"
Davis: "Shyiramo Numero ye niba udashoboye kuvuga nushaka uhite ugenda gusa ntumbeshye Ndakuzi" (akimufashe)
Gilbert azandikamo amusubiza phone ye gusa Davis yanga kumurekura abanza guhamagara ya Numero ngo yumve niba ariwe,Amuhamagara ibanza kwivanaho Teta atayifata,yongera ubugira kabiri yumva nticiyemo maze akwega Gilbert amuziza ko amubeshya batangira gutongana Cyane Davis amufata mu ijosi amubaza impamvu amubeshya bingana bityo mu gihe bikomeye bagiye gukizwa n'abantu,Davis yumva Phone ye irasonnye akomeza gufata Gilbert wamusabaga imbabazi maze yitabye yumva ni ijwi ry'umukobwa nyuma y'amasegonda atanu aba arekuye Gilbert ahugira kuri phone ubona ko akanyamuneza gahise ku maso Gilbert asigara aho amukurikiza agenda asubira inyuma ikigongogongo agonga umuntu wari umuhagaze inyuma ahita agwa abyuka vuba vuba yiyumanganya yihuta bamubwira bati "bari bakwishe"
Norah aho ari murugo yitekerezaho Cyane yicaye ahantu ha wenyine yibaza aho amafaranga ye yagiye hari uwamuhamagaye arebye neza abona ni Gabiro umuhamagaye aramukupa,Neillah nawe aca aho hafi maze Norah aramuhamagara ubona ko asa nkaho hari icyo ashaka kumubwira nta bugome gusa Neillah abanza kumwiryaho ariko aremera araza abanza kumuhagarara imbere byo kumusuzugura ariko nyuma amwicara iruhande.
Norah: "Neillah Mpa akanya gato ube wicaye hano nkubwire"
Neillah: "Hhhh (asekamo) reka nicare mumbwire babyeyi"
Norah: "Hari igihe kinini twabanye mu makosa kandi urabizi"
Neillah: "hhhhhh" (asekamo)
Norah :"Ndabizi ibyo ngiye kukubwira ushobora kubihakana ariko niko kuri kandi umbabarire ntubiseke cyangwa ngo ubisuzugure"
Neillah: "ahaaaa noneho ubwitonzi wabutiye he ko ntabukuziho"
Norah:"Buretse wowe ntega amatwi nkubwire kandi ibi bizagufasha natwe nk'umuryango bizatugirira akamaro."
Neillah: "Okay mbwira" (Akivuga ibyo haba hari ukomanze bose barebayo)
Neillah yihuta kureba uwo ariwe akinguye abona ni Abel,maze ahita amusunikira hanze agiye kwinjira ahita amusangayo akingaho.
Neillah: "Ese wa muhungu we uracyashaka iki kandi subirayo"
Abel:"Ndaje ngo basi umpe ya mafaranga "
Neillah: "hari ayo nkurimo se?"
Abel:"yayandi se?"
Neillah: "Ntayo mva imbere kandi sinongere kukumva ukomanga aha ndakwita umujura"(abivuga asubira mu gipangu)
Abel:"Uranyihakanye se?.... Nawe ibyo ngiye kugukorera uzabyicuza"
Neillah amwima amatwi akingaho amusiga hanze,Norah amubonye yikangamo ashatse kumubaza undi aramwiyama,Abel asubira iwe yimyiza imoso.
Davis we yageze murugo avuye guhaha akiri kuvugana na wa mukobwa tutaramenya akigera mu rugo arikanga phone arayikupa mu buryo butunguranye atungurwa no kubona Jolly............................
EPISODE 15 Loading..........
Written by: Ishimwe Sammy
Jolly ari mubiki se kandi akoze ik? .......Abel utashye yimyiza imoso ko akubita agatoki ku kandi azihimura ate?....Norah se ni iki yari agiye kubwira murumuna we?....... Davis uyu mukobwa watumye acururuka bakaganira bigatinda ninde?........
NTUZACIKWEEEEE
Ndabakunda Cyane kandi Murakoze
SHALOOOOOOOOOOOOOOOOOOOM