THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 01

Tudatinze rero murabizi muri SEASON 01 byari ibicika niyo mpamvu iyi SEASON 02 idakwiye kugucika.

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 01
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 01
'''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''
Ndabasuhuje mwese cyane nje mvuga ururimi rwo hanze noneho niba uzi urwo arirwo binyandikire muri comment ndebe ndahita menya ko uzi icyo bisobanuye uwa mbere utanga abandi aratsindira airtime yo kugura internet bundles kugira ngo azajye yisomera izi nkuru...niba kandi utabizi wandike ngo 'bivuze iki?' ndahita ngusubiza.
Tudatinze rero murabizi muri SEASON 01 byari ibicika niyo mpamvu iyi SEASON 02 idakwiye kugucika.
Animateur na Chef bari bamaze gufatwa na Police,Gaston we yari yabenze Linda ku umugaragaro bose babireba,
Ese ni iki kizakurikiraho koko?............
Komeza ibyiza biri imbereee...................................
Ubwo Linda yakekaga ko wenda Gaston yasaze,Gaston niko yarushagaho kumwereka ko atasaze ahubwo ari seriuex cyane ibyo arimo abizi kugeza naho yamuciriye mu maso amwiyama cyane maze Linda ahita agwa muri Class imbere y'abanyeshuli bose arahasebera cyane gusa Chance ahita aza yiruka aramubyutsa aho,ariko rwose ubona ko Gaston ntacyo bimubwiye afashe k'urutugu Betty bameranye neza cyane,Betty ahuza amaso na Linda wari uteruwe bamusohora amurebana isesemi,Linda arinda bamurengana intimba yuzuye umutima.
Baje gusigara biganirira muri class bonyine,Gaston utarabashaga kuvuga ariko yashoboraga kwandikira umuntu icyo ashatse kumumenyesha yasigaye aho Betty amutonesha,amutetesha ntaby'amagambo menshi ahubwo ari ibikorwa maze Gaston arasuhererwa mu umunezero mwinshi yiyumvisha ko ari cyo gihe cyo gusimburwa kwa Linda akamwibagirwa.
Ibyo byose byarabaye gusa Linda noneho arikomeza bitewew n'inama yagirwaga n'abantu batandukanye b'inshuti ze za hafi uhereye kuri Chance wamubaye hafi igihe cyose,yabonaga uko Gaston amwiryaho we na Betty akaruca akarumira akabereka ko ntakibazo yifitiye ahubwo yitaye ku masomo ye gusa,dore ko ibizamini bisoza igihembwe byari byegereje,yakomeje kwiyigira ibindi bibazo arabyirengagiza na Gaston aramwiyibagiza nubwo bitari bimworoheye ariko yaje kugenda abimenyera kubaho wenyine.
Ibizamini bisoza igihembwe byaratangiye gusa byaje bikomereye cyane cyane kubatarabihaye umwanya uhagije wo gusubira mu masomo ngo bige bashyizeho umwete,ariko Linda bitewe nuko yari yarize neza yarabihaye umwanya uhagije yahacanye umucyo,mu gihe abandi barimo Gaston n'abandi bameze nkawe byabananiye,Linda we nta kibazo yari yifitiye na gito,kandi kuko Betty yari umuswa mubusanzwe yikundiraga iraha akunda kuryoshya cyane byatumye agomesha Gaston cyane ugasanga umwanya bakabaye biga ahubwo bibereye mu bitagira umumaro,ibyo rero byose byabaye impamvu ikomeye yo gutuma Gaston atsindwa bityo atahana amanota mabi atari yarigeze abona mu ubuzima bwe.
Gaston yatashye atishimye kuko we yari yasibiye mu umwaka wa gatanu mu gihe abandi barimo na Linda wari umukunzi we bo batashye bishimiye ko bageze mu umwaka wa gatandatu unasoza amashuli yisumbuye,Betty we byasaga nibitamureba kuko we yari abizi ko ari ngombwa azasibira mu wa gatanu cyane ko yari azi neza uko yari yitwaye nabi mu bihembwe bibiri byari byabanjirije icya gatatu ari nayo mpamvu nta kwigora mu bubuzima bwe yagiraga,Gaston ageze mu rugo,
yahitiye mu uburiri habe no gusuza abo ahasanze dore ko atigeze aca muri saloon bitewe n'isoni n'ikimwaro yaciye mu gikari aragenda no mu icyumba cye araryama aripfukirana mu mashuka ababaye kubera ibimubayeho gusa ntibyatinze abayeyi be baje kuza baramubyutsa ajya mu uruganiriro nk'abandi yabajijwe indangamanota ye bimutera isoni no kuyerekana gusa birangira ayiberetse nyuma yo kubura uko agira abuze n'ikinyoma ahimba yababeshya,ariko nubwo byababaje baramuhumurije bamwereka ko bibaho akwiye kwihangana kuko ibibazo yahuye nabyo aribyo byabaye intandaro yo gutsindwa bene ako kageni,nawe yaratuje nyine bya "mbuzukongira" nyuma aza kugenda akira buhoro buhoro bitangira avuga uburimi mbese atavuga neza ijambo ariko akarivuga rikumvikana yari atacyandika ku urupapuro,birangira anakize noneho akajya abasha no kuba yavuganira n'umuntu kuri telephone,nibwo yaje guhamagara Betty bakajya bavugana ariko wabonaga ko batakundanaga cyane nkuko Linda we bakundanye kuko we byibura no mu biruhuko nki'ibyo bajyaga bahura bakaganira bakishima cyane,ariko iyo yasabaga Betty ko bahura byibura na rimwe wenda mu minsi mikuru wasangaga Betty ashaka izindi mpamvu zitumvikana ubona ko amunaniza adashaka ko bahura ibyo bigatera Gaston kwibaza cyane byinshi rimwe na rimwe akibuka Linda ariko atabona uko abigenza kuko yari azi neza ko Linda nawe atakimukeneye mu ubuzima bwe kuko yari yarigeze kumubwira ijambo rimwe ari naryo yamubwiye rya nyuma amubwira ngo "IYO AMAZI AKUBWIYE NGO WINYOGA NAWE UYABWIRA KO NTA MBYIRO UFITE"
Iryo jambo iteka iyo yaritekerezagaho yakwibuka ko yishutse agashaka utamushaka byaramushegeshaga cyane agashishimura ibishura bye uwo umushiha uri ku umushaha we ugashirira mu mashuka nyuma agashiguka amaso asa n'ibishirira isi na satani bimushungera ntawe umushengerera.
Nyuma ibiruhuko byaje kurangira binjira mu umwaka mushya buri wese mubo biganaga ibyishimo ari byose kuko bari bageze mu umwaka wo kurangiza ayisumbuye naho we na Betty byari byabayobeye bibaza uko bagiye kwigana n'abana biyimukiye mu gihe kuri bo isoni zari zose basibiye.
Gaston we yaje mu kigo mbere ya Betty,akajya yijyana muri class wenyine ntawe avugisha dore ko burya kutagira inshuti nabyo bijya bikoraho abantu,muri abo bana biganaga nawe nta numwe wajyaga amuvugisha kuko nawe ubwe atajyaga abavugisha mbere,aha niho yumvise ko burya gusabana nabo muri ku urwego rumwe gusa atari byiza kuko yatekerezaga ko wenda iyo aba yari afite inshuti muri abo bana mbere byari kuba byoroshye kubisanzuraho wenda bakaba banamuhumuriza ariko we mbere ntiyajyaga anabavugisha kuko yabasuzuguraga avuga ko ari abana cyane kuri we bigatuma avugana n'abo biganaga gusa.
Muri icyo gihe yasaga nuri wenyine kuko na Philipe yajyaga yisanzuraho yari ataragera mu kigo mbega icyo cyumweru cya mbere cyamubereye nk'umwaka wose,siwe warose abonye Philippe aza mu kigo niko guhita yishimamo atangira kuririmba Zaburi ya 113 yose kuko byibura niwe wamuremaga agatima akamuhumuriza akamwumvisha ko byose bibaho mu ubuzima akamwereka ko nta mpamvu yo kwiheba na rimwe kuko burya buri ikintu cyose kibaho gifite impamvu,akamwibutsa ko kandi nta kintu na kimwe kibaho gitunguye IMANA kandi kuba yaraturemye buri wese yamushyiriyeho inzira agomba gucamo ariko kandi guca nuri iyo nzira bikaba bisaba kwitwara neza tubana neza na buri wese uko yaba ameze kose kuko buri wese yamuremye mu ishusho yayo kandi yamuremye imukunze,akomeza kumwibutsa ko kandi mu ubuzima tuba tugomba kumenya ko ari ibibi n'ibyiza biba ari ngombwa ko biba mu inzira yacu yubwo buzima kandi amubwira ko kuba yarasibiye bidakwiye kumuca intege ahubwo ko aribyo byagakwiye kumwongerera ingufu akiga ashyizeho umwete kugirango igihe yatakaje cye kwiyongeraho ikindi kandi gukora cyane bikaba intego ye kugira ngo aho yambariye ibicocero azahambarire inkindi.
Ayo magambo yose n'izo nama zingirakamaro yahawe na Philippe byaramwubatse atangira kumva ko byose bishoboka aratuza yiga neza yirinda ibimurangaza,nyuma yajya abona aho Linda ari akajya ahahunga,yajya abona ko hari aho bagiye guhurira agaca indi nzira,ariko aza guhura na Chance baraganira bisanzwe yirinda ko bavuga kuri Linda, ndetse n'abandi bose biganaga yongera kwisanzura ntiyabatinya isoni zirashira ubona ko yiyakiriye.
Hashize ibyumweru nka bibiri nibwo uwitwa Betty yagarutse mu kigo kuko we yari yarigize udashobotse akajya aza igihe ashakiye abayobozi bamubaza akabeshya ko yari arwaye akazana impapuro zo kwa muganga gusa ubona ko hari uwazimuhaga tutazi kuko n'ababyeyi be ntibari bazi ko ajya atinda kugera ku ishuri.
Betty yaraje ajya mu ishuri nk'abandi maze agezemo asanga Gaston adahari gusa abaza umwana umwe bagombaga kwigana aho yicara amwereka intebe ajya kuyicaraho agezeyo arebamo asanga koko harimo amakayi ya Gaston niko kubanza kubikamo aye ngo bajye bicarana,akireba muri ayo makayi ya Gaston hari imwe yabonye biramutungura ahita agira umujinya udasanzwe gusa abanza kwiyumanganya akomeza guhinduranya impapuro areba ubona ko byamubabaje nyuma aza kugwa ahari ibyamuteye guturika ararira umujinya uriyongera abamubonye bayoberwa ibibaye kuko yari abonye ahanditse............................................
EPISODE 02 on the way....................
Ese ibi byatumye Betty azabiranywa n'uburakari budasanzwe agaturika akanarira ni ibiki?...........aha yari ageze hari handitse iki?.........Gaston se uru rugamba azarukizwa niki?......azashyira ahure na Linda se cyangwa azakomeza ajye amukwepa?............
NTUZACIKWE na episodes zikurikira kandi jya wibuka gukanda LIKE,COMMENT na SHARE ngo iyi nkuru ujye uyibona bikoroheye.
Urakoze cyane
SHALOOM