THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 24

Ntagutinda rero Iyi nkuru yacu murabizi ubushize ko hari umugambi ukomeye Gaston yari yapanganye na mushuti we Deo,Linda we yari ataragira icyo avuga na kimwe gusa ntiyari azi ibijyambere, Philippe we na Chance URUKUNDO rwari rwogeye rubibagiza no kujya gufungura,Animateur wari watumyeho Philippe yari yamubuze,Betty we iwabo yari ahageze nyuma yo kwirukanwa. Ese byagenze biteeeee??

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 24
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 24
""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
Kwizera bavuga ko kurema kandi uko wizeye akenshi niko bikugendekera. Reka nkwifurize ngo ibyo wizeye byose bikugirirweho kubera IMANA kandi wizere ko ibyo ushaka uzabigeraho. #ndagukunda
Ntagutinda rero Iyi nkuru yacu murabizi ubushize ko hari umugambi ukomeye Gaston yari yapanganye na mushuti we Deo,Linda we yari ataragira icyo avuga na kimwe gusa ntiyari azi ibijyambere, Philippe we na Chance URUKUNDO rwari rwogeye rubibagiza no kujya gufungura,Animateur wari watumyeho Philippe yari yamubuze,Betty we iwabo yari ahageze nyuma yo kwirukanwa.
Ese byagenze biteeeee????? #komezawisomere
Gaston na Deo inyuma ya Dortoir baganira uko bagiye kugambana kandi imigambi yabo bakayigeraho nk'uko babyiyemeje.
Gaston: "Hanyuma se Philippe we ibye wabimukoreye byose?"
Deo:"Oya hajemo kidobya ariko ndaje ndebe uko mbigenza byose kandi ndarara mbigezeho"
Gaston: "Urabinyizeza?!!!"
Deo:"Ndabikwizeza".
Gaston: "Okay!!!"
Deo:"Wowe bindekere ndabikora neza kandi uko ubishaka."
Gaston: "Ndakwizeye"
Deo:"Wowe ndakubwiye ngo Bimparire ubundi ngukorere ibyo wifuza. "
Gaston: "Ntakibazo"
Deo:"ahubwo tugende tuve aha!"
Gaston: "None se Tubonane ryari?"
Deo:"Nsoje akazi kose "
Gaston: "Okay!!!"
Bagiye kugenda Gaston amukurikiye Deo ahita amubwira ko buri wese aca ukwe ngo bitaza kurabura hakagira n'ubikeka.
Buri wese ace ukwe undi ukwe banyura inzira zitandukanye bajijisha ngo batamenya ibyabo.
Philippe muri Class na Chance batwawe n'urukundo bari bonyine no kujya kurya babyibagiwe bari mu munezero,Chance aryamye mu gituza cya Philippe nawe yegamye ku gikuta cya Class mu ntebe batuje,Chance akajya anyuzamo akareba mu maso ha Philippe bose bakamwenyura gusa batavuga,maze na Philippe nawe akamwitegereza maze nawe akanyuzamo akamusoma mu gahanga.
Hashize umwanya Linda aba yinjiye muri class ari kumwe n'undi mukobwa bagarutse kwiga kuko cyari cyo gihe cyo kwiga amasomo y'ikigoroba maze Linda wari uri imbere ababonye ahita asubira inyuma byihuse maze bitewe n'uko gusubira inyuma kw'igitaraganya byakanze wa mukobwa wundi bari kumwe ariko nyine basubira inyuma bucece kuko Linda yari yanze kuvundira abandi bana,uko basubira inyuma bucece niko Deo nawe yari hafi aho abareba maze nawe yitonze aza abasatira agana aho bari abageraho vuba vuba aho bahagaze ngo abaganirize.
Deo:"Linda!... mumeze neza?"(aza Amuhamagara)
Linda: "Yego" (amusubiza byo kwiyererutsa)
Deo:"Linda ko nagushakaga se wampa akanya tukavugana?"
Linda: "Wambwiye se n'ubu sinumva?"
Deo:"Nagushakaga wenyine ariko niba bigukundiye wampa akanya gato tukavugana"
Wa mukobwa akibyumva bararebana na Linda batavuga maze we aba arigendeye,Linda asigarana na Deo babanza kwitegerezanya batavuga.
Deo:(nyuma y'akanya barebana mu maso gusa)"Linda wampoye iki?"
Linda: "Iki?"
Deo:(yirebesha ukuntu nk'umuntu watwawe n'urukundo) "ubwo uhise ubyirengagiza?"
Linda: "ahhaaa njye ntabyo nzi!"
Deo:"ubu se tuvuge uhise ubyibagirwa aka kanya?"
Linda: "Njyewe ibyo uvuga ntabyo nzi pe!!" (Ashaka kubikwepa)
Deo:"ibyo nakubwiye turi muri Class ko ntagaciro wabihaye wanzizaga iki?"
Linda: "Jye se nkuziza iki?"
Deo:"Okay Ngaho mbwira icyo dupfa basi mbimenye nsabe n'imbabazi niba wenda hari aho nagukosereje nikosore."(yivugisha ukuntu nk'urimo atereta yigize umwere)
Linda: "Imbabazi ziki?"
Deo:"Mfasha basi umvane mu gihirahiro,umbwire icyo dupfa"
Linda: "Ntacyo dupfa ariko sinzi impamvu ibyo ubizana"
Deo:"nyibwirira ibya bwa butumwa basi sibyo? "
Linda: "Ntacyo Nakubwira kubyo ntazi kandi ubyumve simbizi"
Deo:"Linda gusa sinarinzi ko wangira gutyo pe!!"(avuga nkubabaye Cyane ukuntu)
Linda: "Hhhhhh(asekamo amuseka) nkugize gute se?"
Deo:"Ibyo unkoreye ukarenzaho no kunseka uzabyicuza kandi urakoze "
Linda: "Deo ntacyo nkoze kuko sinzi icyo ushaka kandi nta kibi nakoze cyatuma nicuza."
Deo:"Icyo udakoze se ni iki? Gusa inzigo ihorwa indi nzakwitura umunsi umwe wumve uko bimera."(yirakajemo bidashinga ashaka kugenda,Philippe na Chance ibyo baba barabyumvise bikangamo gusa ntibavuga ngo batabumva)
Linda: (nawe aramurakarira)"Umva Deo noneho reka nkubwize ukuri ndagira ngo wumve ko ibyo washakaga byose nabitahuye kandi wumve ko bitagushobokera reka reka nkukurire inzira ku umurima ko uretse no kutagushobokera byagushobera ntibyanakubera."
Akivuga ibyo haba haje n'abandi abanyeshuli kuko isaha nyazo zo gusubira muri Class zari zigeze maze Deo agira isoni amuva imbere yinjira muri Class asangamo Philippe na Chance biramutungura gusa haba hinjiye n'abandi ariko ntibyamubuza kubegera dore ko nabo bari barekuranye ntawanakeka ibyo bari bavuyemo. Deo mukuza abasatira Chance ashaka guhaguruka ngo yigendere ariko Deo amusaba kuhaguma akanya gato.
Chance: "Philippe Sawa reka mbe nigendeye" (bafatana mu ntoki basezeranaho)
Philippe: "ntaribi"
Deo:(atanguranwa)"Oya Chance Buretse mbabwire"(baramureba ukuntu maze yicara mu ntebe y'imbere yaho bicaye barebana)
Philippe: "uradushakira iki se?" (N'umujinya muke kubera ibyo yakoze)
Deo:"Ndabasaba imbabazi kubyo nabakoreye cya gihe mwicaye mu ntebe yanjye kuko ni ukuri nanjye sijye pe!!!"
Philippe: "Ninde wundi se atari wowe?"
Chance:"Chr mubabarire nawe siwe"
Deo:"Ni ukuri ni umujinya ntazi aho waturutse wabinteye"
Philippe: "Ubundi ntugafate ibyemezo uhubutse nka kuriya kandi ntugafate icyemezo icyo aricyo cyose mu gihe wumva ufite umujinya kuko wagukoresha ibibi."
Deo:"Ndabyumva "
Philippe:"naho ubundi urabizi uri umuvandimwe wanjye nkunda kandi ibyo wakoze nawe niyo mpamvu uje kubidusabira imbabazi sibyo? "
Deo: "Yego"
Chance: "zimuhe chr iyo umuntu agusabye imbabazi Jya uzimuha,njye nazimuhaye akibikora kuko nawe ntiyari we hari ikiba cyabimuteye."
Deo:"Yego rwose mumbabarire pe!!"
Philippe: "Ibyo byose mwavuze ntacyo narenzaho kitari ukukwibutsa ibyo wakoze Deo kandi ndabizi koko uretse ko uri n'umuvandimwe uri inshuti uri mugenzi wanjye twigana kandi twacanye muri byinshi ariko ibyo byose mbihungije amaso izo mbabazi usaba njye ntazo nguhaye nkurikije uko wansebeje muri Class yose."
Deo:"Wambabariye Philippe ko nanjye mbyicuza"
Chance: "Mubabarire ni ukuri"
Philippe: "Cyakora nakubabarira ari uko nawe ugiye imbere ya Class ukansaba imbabazi bose babyumva nk'uko wansebeje bose babireba nta n'ibindi tuvugana utabikoze."
Deo yikangamo na Chance biba uko kuko Philippe yari avuze ibintu bigoranye byasaga no kudashaka gutanga imbabazi ndetse no kuruhanya bya hato na hato,Mugihe Deo yari akibitekerezaho abona Linda arinjiye bakirebana umukobwa wicaraga kuri iyo ntebe yari ariho aba amukomakomye mu bitugu amubwira ko ahaguruka akicara. Deo ahaguruka byamucanze,Chance na Philippe bamukurikiza amaso uko agenda.
Betty yicaye muri Salon areba TV anafite Phone ari kuri Chat maze umukozi w'iwabo aza amuzaniye amazi yo kunywa.
Betty: "Urakoze Cyane!" (Amaze kuyanywa)
Umukozi: "Nkuzanire andi?"
Betty: "Oya! Ahubwo mbwira bimeze bite ko mbona haba Mummy cyangwa Daddy nta numwe uragera hano izi saha ntawakuvugishije?"
Umukozi: "Mummy yahageze ari mu cyumba cye"
Betty akibyumva adatindiganije aba yihutiye kujya kumureba maze akomangaho ahamagara nyina we ntiyamwitaba ahubwo hashize akanya abona Phone ye ijemo message arebye asanga ni Mummy umwandikiye ubutumwa bugufi bugira buti "Winsakuriza nkeneye kuruhuka wa munyamafuti we!!"
Betty biramubabaza Cyane asubira muri Saloon abura icyo akora yibaza icyo aza gusobanura biramuyobera.
Hashize umwanya Gaston ari hanze aca kuri Class yabo maze acira isiri Deo nawe ajijisha umwanya muto aba arasohotse amusanga hanze bataragira icyo bavuga Animateur mushya aba abagezeho ntibagira icyo bavugana na kimwe imipango yabo iba irapfuye buri wese yerekeza aho yigira Animateur arahagarara nawe ntiyavuga ahubwo abakurikiza amaso yihagarariye hamwe,Deo aba asubiye muri class yubitse umutwe ajya kwicara,hashize akanya Animateur aba araje yitonze muri Class yabo kuko yari mushya kandi akora inshingano ebyiri icyarimwe (Animateur&Discipline master) yari afite akazi kenshi ariko yitonda adahubuka nk'abandi, akinjira muri Class bose bahise baceceka nawe ahagarara mu muryango abararanganyamo amaso maze akoresheje intoki ze ebyiri ahita arembuza......................
EPISODE 25 On the Way....................
Karabaye!!! Animateur arembuje nde?.....Betty we azisobanura ate?........Izi mbabazi se Deo azazihabwa ko ibyo abwiwe ari amananiza?....Linda se koko yatahuye ya migambi yose?.......
Tubwire uko ubyumva nshuti #Turagukunda
Urakoze gusoma iki gice ariko n'ubutaha NTUZACIKWEEEEE
SHALOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOM