NTIBISANZWE:IMVURA Y'AMAFI YAGUYE BARATORAGURA.

NTIBISANZWE:IMVURA Y'AMAFI YAGUYE BARATORAGURA.

Mu gihugu cy'ubuhinde habaye ibitangaje abaturage babyuka batoragura amafi nyuma y'imvura nyinshi yaguye i Telangana.

Nyuma y'imvura nyinshi yagwaga muri aka gace haje n'umwuzure wa kabutindi wangiza bimwe mu bikorwaremezo brirmo imihanda n'amazu arasenyuka gusa usiga icyo bashyira munda.

Bikekwa ko Uyu muvu wakunduye amafi atari make mu biyaga n'inzuzi ziri muri leta ya Telangana yo muri iki gihugu cy'abahinde, ubwo imvura yahitaga ubutaka bukumuka, aya mafi yahasigaye uruhuri rw'abantu batangira gutoragura bajyana mu rugo baba babonye icyo bafungura.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun avuga ko umwe mu baturage yatangajwe n'ibyo yabonye kuko kugeza n'ubu ntiyiyumvisha aho aya mafi yaturutse ndetse we akeka ko yaba yavuye mu ijuru.

Mu gace ka Sai Nagar i Jagtial umwe mu baturage baho yasangije amashusho abamukurikira ku rubuga rwa Twitter, yandika ati “Mu gihe imvura nyinshi yagwaga muri Telangana, abantu bakangutse basanga imvura y’amafi iva mu kirere.”

Muri iyi nyandiko yunzemo ati “Imvura y’amafi ni imihindagurikire y’ikirere idasanzwe yiswe imvura y’inyamaswa,ibaho iyo inyamaswa ntoya ziba mu mazi nk’ibikeri, iminyorogoto, n’amafi mato bije mu mazi aretse ku butaka.”

Iki gihugu gikunze kwibasirwa n'imvura idasanzwe idatana n'imyuzure ikunze guhitana ibyisanze gusa ibi byabaye byo byari ibitangaza nabyo by'imbonekarimwe mu maso y'abantu.