CRISTIANO RONALDO YANZWE ABURA AMAJYO.

CRISTIANO RONALDO YANZWE ABURA AMAJYO.

Hashize iminsi umunya-Portugal RONALDO aririra kwisohokera muri Manchester United nayo idashaka kumurekura ndetse aho yakomenze hose gukingurirwa byaranze.

Bwa mbere ikipe ya Bayern Munich niyo yavugwaga ko ishobora kumwegukana aariko nayo ibigendamo biguruntege, Chelsea yaje gukurikiraho nabyo biravugwa gusa bishirira mu kuganira.

Byageze naho amakipe yo muri Arabia Saudite amuirambagiza ariko biba iyanga n'ubu amajyo ye aracyayoberanye.

Uyu mugabo w'imyaka 37 kandi hari amakuru avuga ko bishoboka ko yakwerekeza muri Atletico Madrid yahoze ahanganye nayo nubwo bitaremezwa ko nayo yaba imushaka.

Ukomeje kubishyiramo imbaraga ni umufasha we Georgina Rodriguez ushaka gusubira mu gihugu cy'amavuko. 

Byatangaje abantu ubwo n'abakinnyi ba Manchester United barimo MARTIAL baciye amarenga ko batakimukeneye ubwo bavugaga ko bihagije ubwabo, cyane ko nawe yabateye umugongo atigeze afatanya nabo mu myitozo yose barimo kugeza ubu.

Cristiano Ronaldo Ubu yibereye mu biruhuko akora imyitozo ku giti cye yanze gusanga abandi bakinnyi batozwa na ERIK Ten Hag.

BRUNO FERNANDEZ mwene wabo bavuka hamwe bivugwa ko baraye bavuganye ku murongo wa Telefone amubaza uko ubuzima bwifashe amubwira ko ari amahoro ariko imyitozo n'amategeko y'uyu mutoza mushya bikaze.

Ubwo yavuganaga n'itangazamakuru BRUNO yaruciye ararumira ubwo yabazwaga niba bavuganye iby'igenda rye.

Ikizwi nuko uyu mukinnyi ufatwa nka Rutahizamu wa mbere ku isi we yifuza kujya mu ikipe ifite itike yo gukina Champions League yakozemo ibigwi bimugira umwami waryo.