CHRIS FROOME ARASHAKIRA U RWANDA INKUNGA YO KUBAKA IKIGO KIGEZWEHO.

CHRIS FROOME ARASHAKIRA U RWANDA INKUNGA YO KUBAKA IKIGO KIGEZWEHO.

Hashize igihe ikipe y'umukino w'amagare yitwa Israel Premier Tech, Umunyabigwi Chris Froome akinira, iri mu bukangurambaga bwo gukusanya amafaranga azifashishwa mu kubaka ikigo cy'irerero. 

Ni mu rwego rwo gufasha abana no kuzamura impano zabo mu mukino w'amagare ngo inzozi zabo zibe impamo barererwa muri iki kigo biteganyijwe ko kizubaka i  Bugesera ho mu ntara y'iburasirazuba.

Christopher Clive Froome,umwongereza wegukanye inshuro 4 irushanwa rya 'TOUR DE FRANCE' rihatse ayandi ku isi, yinjiye mu rugamba rwo gukangurira isi gutanga inkunga izafasha abana benshi gukabya indoto nk'izo yari afite akiri muto muri uyu mukino wamugize ikimenyabose.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko imyambaro bazambara ubutaha mu isiganwa yitiriwe 'Racing For Change' izambarwa ku mpamvu yo guhamagarira benshi kugira uruhare mu ikusanyamutungo rigamije kuzubaka iki kigo 'Field of Dreams' i Bugesera mu Rwanda. 

Israel Premier Tech nk'ikipe akinira yo igitangira ubu bukangurambaga yatanze ubutumwa bugira buti "Turahamagarira abakunzi b'umukino wo gusiganwa ku magare gutanga inkunga yo kubaka ikigo 'Field Of Dreams' kizahindura imibereho y'ibihumbi by'urubyiruko, kizahindura byinshi mu kuzamura impano ku banyonzi.

Iki kigo cy'irerero cyitezweho kuzatanga aya amahirwe adasanzwe yo gutangira umukino w'amagare ku bana barenga 120000 bari hagati y'imyaka 6 na 18.

Harasabwa gukusanya amayero asaga 300.000 (hafi miliyoni 320 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kubaka iki kigo gikorerwamo imyitozo y’umukino wo gusiganwa ku magare kigezweho kizaba kirimo ishuri ryigisha uyu mukino ku butaka busaga ubuso bungana na Hegitari 16.