IFARANGA KURI KAGERE MEDDIE WASAMIWE HEJURU NA Singida.

IFARANGA KURI KAGERE MEDDIE WASAMIWE HEJURU NA Singida.

Rutahizamu kabuhariwe w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru 'AMAVUBI' nyuma yo gusezererwa na SIMBA SC yakiranywe ikuzo mu ikipe yahoze yitwa SINGIDA United nayo yo muri Tanzania.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane twabagejejeho inkuru yavugaga igenda rya KAGERE MEDDIE ava mu ikipe ya Simba yagiriyemo ibihe byiza, amerekezo ye yari ataremezwa neza kuko yari akenewe n'amakipe nka AZAM  n'ayandi.

Iyi kipe yanahinduye izina riva kuri Singida United bijya kuri SINGIDA BIG STARS yerekanye ku mugaragaro KAGERE imbere y'abakunzi bayo mu myitozo ibanziriza shampiyona yaho 'NBC PREMIER LEAGUE' y'umwaka utaha w'imikino wa 2022-2023.

Bivugwa ko ikipe ya AZAM FC yamwifuzaga cyane ndetse yari igiye no kumusinyisha ariko ku munota wa nyuma SINGIDA yavuguruwe yzanye igifurumba cy'amafaranga igitereka imbere y'uyu mugabo ukomoka mu Rwagasabo abanza kugira ngo ararota atazuyaje yemera vuba na bwangu.

Yishimiwe bikomeye n'abafana ba SINGIDA BIG STARS FC banaraye bizihiza umunsi wayo mu birori by'akataraboneka byarimo umuhanzi HARMONIZE muri stade yayo.