ROBERT LEWANDOWSKI MURI BARCELONA YEREKANWE AHITA ATANGIRA IMYITOZO.

ROBERT LEWANDOWSKI MURI BARCELONA YEREKANWE AHITA ATANGIRA IMYITOZO.

Rutahizamu kabuhariwe w'umunya-Pologne yamaze kwinjira mu ikipe ya Barcelona yerekanwa kumugaragaro asinyira imyaka 4.

Ni umwe mu bakinnyi bazwiho kudahusha imbere y'izamu wakiniraga Bayern Munchen mu budage ayisohokamo ashyira umukono ku masezerano na Barcelona ahwana n'akayabo ka miliyoni 50 z'amayero.

Byatangiye muri iyi mpeshyi ubwo ubuyobozi bwa Barcelona bwegeraga abamureberera inyungu bwerekana ko buzakora igisabwa cyose ariko akemera kujya i Camp Nou.

Adatindiganyije yaje kwemera ndetse byerura ubwo we yivugiraga ko inkuru ye na Bayern Munich yari amazemo imyaka n'imyaniko irangiye, kandi ataranayivamo byose kubera inyota yo gukinira iyi kipe y'ubukombe muri Esipanye(Spain)  no ku isi.

Kuri ubu uyu mugabo w'imyaka 33 yamaze kwerekanwa i MIAMI  muri leta zunze ubumwe z'America aho iyi kipe iri mu mwiherero wo kwitegura umwaka utaha w'imikino wa 2022-2023 uzatangira muri Kanama.

Akimara kwerekanwa yasutse imbamutima ze mu magambo agira ati "Birangiye ndi hano, nishimiye kuba muri Barca,iminsi mike ishize yambereye myinshi nshaka kwiyizira, iki nicyo gihe cyo guhura n'ubundi buzima bushya."

Yunzemo ati "Nahoze nifuza kuzakina muri Shampiyona ya Espagne, LA LIGA, nkakinira ikipe ikomeye none birabaye, nje kugarura Barcelona kugasongero twegukana ibikombe byinshi bishoboka."

Kuva 2014 ubwo yerekezaga muri BAYERN MUNICH agendeye ubuntu, yakoze byinshi nka rutahizamu anyeganyeza inshundura inshuro zirenga 344 nk'ibitego yatsinze yambaye umwenda wa Bayern mu mikino 374 yagaragayemo.

Yatwaye ibikombe 8 byose bya Shampiyona y'ubudage 'Bundesliga' , yegukana na Champions League mu mwaka wa 2019-2020 n'ibindi.

Aje asnga abandi bakinnyi bashya nka RAFINHA,Frank Kessie n'abandi biyongera ku bakomeye nka Aubamiyang, Dembele na Ansu Fati ku ruhande rw'ubusatirizi buryana kubi.