CONGO YASABYE KO INGABO ZA MONUSCO ZIZINGA UTWAZO ZIGACAHO.

CONGO YASABYE KO INGABO ZA MONUSCO ZIZINGA UTWAZO ZIGACAHO.

Nyuma yuko ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bubonye ko ingabo z'umuryango w'abibumbye (MONUSCO) ntacyo zamaze mu nshingano zazo bamwe mu bayobozi batangiye gusaba ko zihambirizwa zikva mu gihugu cyabo.

Byatangiye mu byumweru 2 bishize abaturage bigaragambya mu mihanda y'i Kinshasa bamaganira kure MONUSCO bayishinja ko amaraso yabo ameneka irebera nkaho yaje mu bukerarugendo cyangwa kuba indorerezi.

Umuyobozi  w'inteko nkuru ya Sena witwa Bahati Modeste LUKWEBO yahamije ibi ko yifuza ko izi ngabo zizinga utwangushye zikigendera nyuma yuko ntacyo zimara.

Mu mbwirwaruhame imbere y'abatuye i Goma yagize ati " Abashaka ko MONUSCO igenda muri he? Duhangayikishijwe cyane no kuba MONUSCO ikiri ku butaka bw'igihugu cyacu ngo yaje kubungabungabunga umutekano n'ubu tutarabona."

N'uburakari ku maso avuga aranguruye,Yongeyeho ashimangira ati "MONUSCO igomba guhambira ibyayo ikatuvira aha, twebwe ubwacu tuzaharanira amahoro,umutekano n'ubusugire bw'igihugu cyacu."

Ntiyagarukiye aho gusa kuko yahise asaba yinginga urubyiruko gutiza amaboko igihugu rwinjira mu gisirikare FARDC, arwizeza ko bazatsinda kandi bagahashya inyeshyamba zose zabazengereje zirimo umutwe wa M23 yita uw'iterabwoba.

Ingabo za MONUSCO zari zimaze imyaka isaga 22 muri Congo Kinshasa aho zari zifite inshingano zo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'iki gihugu gusa zarananiwe kugeza magingo aya.