BITUNGURANYE UMUKOBWA WA PEREZIDA YAGARAGAYE ANYONGA IKIBUNO.

BITUNGURANYE UMUKOBWA WA PEREZIDA YAGARAGAYE ANYONGA IKIBUNO.

Kugeza n'ubu amashusho ya FARIDA MAHAMA akaraga umbyimba akomeje kuvugisha abatari bake muri Afurika no hanze yayo.

Farida Mahama ni umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama ndetse akaba ari umwana wabo w'ikinege.

Amashusho y'uyu mwana w'umukobwa azunguza ikibuno, niyo mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane uyu munsi kuri uyu mugabane wa Afurika.

Byatangaje abantu benshi kubona umwana w'umunyacyubahiro nk'uyu akora ibisa n'ibiteye isoni ku karubanda benshi baramunenga.

Uyu mukobwa asanzwe yikundira ubuzima bworoshye bigaragarira buri wese gusa amakuru dukura muri GHANA avuga ko noneho yeruye bikaba ibindi bindi.

FARIDA Mahama

Nubwo benshi bamunenze bikomeye hari abemeje ko akwiye kwikorera ibyo yishakiye bakwiye kumureka akisanzura.

Ni uwitwa WIAFE wagize ati "Ikibi cyo kuba umuntu ukunzwe cyangwa ukomeye mu muryango wawe… ntushobora gucugusa ikibuno mu mahoro."

Kuri Instagram ukoresha izina rya AMPOSAH nawe yagize ati "Bakwiye kumureka akiberaho ubuzima akunze."

Naho uwitwa KOFI yagize ati "Urabona ibi bintu by'ubusambanyi ku mwana muto nk'uyu,ibi ntibyagasakajwe aho ariho hose si ibyo kwishimira."

FARIDA na Se

Kenshi abana b'abakuru b'ibihugu cyangwa abayobozi bakomeye biba bigoye ko babaho nk'abandi bose kuko hirindwa icyatokoza isura y'ababyeyi babo gusa na none imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko buri muntu akwiye kubaho ntakimubangamira agakora icyo yumva akunze.

Aya mashusho yarebe hano https://www.instagram.com/tv/CgC3zXsjWxl/?utm_source=ig_web_copy_link