M23 imaze gufata umujyi wa Rutshuru yongeraho n'uwa Busanza.

M23 imaze gufata umujyi wa Rutshuru yongeraho n'uwa Busanza.

Inyeshyamba z'umutwe wa M23 zimaze gufata umujyi wa Rutshuru zongeraho n'uwa Busanza nyuma yo kurwana inkundura n'ingabo za Leta FARDC n'indi mitwe izifasha.

Kuri uyu wa gatatu nibwo humvikanye amasasu menshi muri Rutshuru, nyuma yuko nimugoroba abasirikare ba M23 bari bakandagiye gato mu bilometero 2 by'uwo mujyi, byari byitezwe ko haza kubera imirwano.

Niko byagenze igicuku kinishye abarwanyi ntibasinziriye beguye imbunda zabo bararasana karahava. M23 yari ihanganye n'inyeshyamba za FDLR zacungaga umujyi wa Rutshuru nyuma yuko ingabo za Leta zo zari zayabangiye ingata zihunga.

Abasirikare ba M23 bakubise FDLR umunyuzo bihuta bitabagoye basatira Gurupoma ya Busanza yose yo yari irinzwe n'inyeshyamba za RUD-Urunana haba imirwano idasanzwe ariko mukanya nk'ako guhumbya nazo zikubitwa inshuro harafatwa bigera no mu bice bya Kivumu na Nyarukwangara.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z'umutwe wa M23 banditse bemeza ibi, bati “Nyuma y’imirwano ikomeye twabashije kwigarurira uduce twa Nyarukwangara, Busanza ubu turi kwerekeza i Kirambo hafi y’umupaka wa Ishasha.”

Byabanje kugorana kuko Utu duce twa Kivumu,Busanza na Nyarukwangara twari turinzwe n'abarwanyi ba RUD-Urunana biyomoye kuri FDRL na FPP-Abajyarugamba bayoborwa na General Kanani ukunda kwiyita DANI Simplice watsinzwe nabi. 

Ibi byose byabaye, nta musirikare wa CONGO wari ukirangwa muri utwo duce nyuma yuko bahunze bose iyo mijyi bakayisigira inyeshyamba ngo zigeragereze mu gutera ingabo mu bitugu FARDC.