CONGO ITEWE UBWOBA N'INGABO Z'U RWANDA ZIRI MURI CENTRE AFRICA.

CONGO ITEWE UBWOBA N'INGABO Z'U RWANDA ZIRI MURI CENTRE AFRICA.

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza impungenge ifitiye ingabo z'u Rwanda, RDF , ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centre Africa.

Imbarutso y'ibi yabaye ibaruwa yanditswe na Ambassaderi KAMBALE Esdras Bahekwa wa Congo Kinshasa wandikiye guverinoma atanga raporo ivuga ko ahangayikishijwe n'ingabo za RDF zishobora kwinjira mu gihugu cyabo byoroshye.

KAMBALE usanzwe ahagarariye RDC muri Repubulika ya Centre Africa, Yanditse avuga ko ingabo za RDF zikorera mu bice byose bitari i Bangui gusa ahubwo zicunga umutekano n'ahitwa MBAIKI hagabana na Teritwari ya Libenge yo muri Congo bityo bishobora kuzorohera kwinjira ku butaka bwabo.

Biteye inkeke kandi kuri bo kuba zikorera mu bice nka Bangassou bibaza ko bizisunikira mu gutera biteye ubwoba.

Yakomeje avuga mu nyandiko ko ingabo za RDF zishobora gukorera nbyoroshye muri Congo zinjiriye muri DAMARA,LIBENGE n'ahandi ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Amb. KAMBALE Esdras Bahekwa

Yanzuye asaba leta yamutumye i Bangui guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya hato itazatungurwa.

Izi mpungenge n'ubwoba butagira ingano biraturuka ku byo bahora bavuga uhereye kuri Perezida Tshisekedi wikoma u Rwanda arushinja gutera igihugu cye mu mutaka wo gufasha inyeshyamba za M23.

Bose bahuriza ku gushinja u Rwanda ugufasha M23 gusa narwo rukabihakana rwivuye inyuma cyane ko nta bimenyetso bifatika barega bafite.