PEREZIDA KAGAME YITABIRIYE SINGAPORE GRAND PRIX 2022.

PEREZIDA KAGAME YITABIRIYE SINGAPORE GRAND PRIX 2022.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Singapore yihereye ijisho isiganwa ry'imodoka nto I MARINA BAY Circuit.

Mu mashusho yashyizwe hanze n'ibiro by'umukuru w'igihugu 'Village urugwiro' , agaragaza HE Paul Kagame arikumwe na Minisitiri w'intebe wa Singapore bareba iri siganwa ry'akataraboneka.

Iminsi 3 irashize, atangiye uruzinduko rwe muri Singapore rugamije kwagura ubuhahirane n'ubufatanye mu iterambere ry'ibihugu byombi.

Ku ikubitiro yahawe ikaze muri Kaminuza ya Nanyang Technology University aho yasinye amasezerano y'ubufatanye bwayo na Minisiteri y'uburezi mu Rwanda bizahesha amahirwe bamwe mu banyeshuri kujya kurahurayo ubumenyi.

Kuri iyi kaminuza kandi yahateye igiti gisanzwe kizwi ku izina rya "UMUKUNDE" bishimangira neza ubufatanye bwizewe buzakomeza mu bijyanye n'Uburezi.

Nyuma yaho yahuye na mugenzi we Perezida Halimah Jacob na minisitiri w'intebe Lee Hsien Loong bagirana ibiganiro byihariye.

Perezida wa Repubulika kandi yahuye n'umuyobozi mukuru wa Wilmar International,Kuok Khoon Hong nawe bagirana ibiganiro byibanda ku ishoramari rishingiye ku buhinzi n'ubworozi.

Mbere yo kureba SINGAPORE Grand Prix 2022, arikumwe n'umuyobozi mukuru wa 'Formula One Group' bahuriye mu musangiro batumiwemo na Minisitiri LEE Hsien.