BARI BAZI KO GENERAL SULTAN MAKENGA UYOBORA M23 YAPFUYE.

BARI BAZI KO GENERAL SULTAN MAKENGA UYOBORA M23 YAPFUYE.

Umunsi wongeye kuba umwijima ku banya-Congo bari bazi ko General Sultan Makenga umuyobozi mukuru w'umutwe wa M23 yapfuye.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inkuru yabaye kimomo ivuga ko ingabo za Leta FARDC zarashe Generale Makenga wabazengereje benshi batangira kubyina intsinzi.

Isosi yaje kugwamo inshishi ibyari indirimbo z'umunezero bihinduka iz'akababaro ubwo Major Willy Ngoma yavuguruzaga aya makuru y'ibihuha yari yatanzwe na Leta.

Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma yasakaje amafoto ya Generale Makenga ayaherekeresha amagambo agira ati "“Abavuga ko Makenga yapfuye barababeshya, ni yo mpamvu nasohoye amafoto turi kumwe.’’

Abagize uyu mutwe wuagrije ingabo za Congo bemeje ko kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena, Major Willy Ngoma na Gen Makenga bari bari muri Bunagana ahitwa i Jomba kandi ko bameze neza ntakibazo bagize.

M23 ikimara gutangaza ibi, abari bafite amasura acyeye yahise yijima kubera iyo nkuru mbi kuri bo kuko bumvaga ko umutwe wari ubangamiye umutekano wabo wakubiswe inshuro.

Ingabo za Leta zo zahise zitangaza ko n'ubwo uyu mwanzi ukomeye wabo akiri muzima ariko ko yakomerekeye cyane mu mirwano yabaye ku munsi w'ejo hashize itoroshye.