EBOLA IYOGOJE UGANDA HAFI MU RWANDA.

EBOLA IYOGOJE UGANDA HAFI MU RWANDA.

Icyorezo cya EBOLA gikomeje kuzubaza cyica abantu mu gihugu cya Uganda nyuma yuko hapfuye umugabo umwe hongeye kumvikana abandi.

Minisiteri y'ubuzima i Kampala yatangaje ko abantu basaga 4 bose bishwe na Ebola bikomeza kuzamura imibare y'abahitanywe n'iki cyorezo igera ku bantu 15.

Amakuru aturuka i Kampala agera kuri Kalisimbi.com avuga ko ubwiyongere bw'abicwa n'iki cyorezo bukomeje kugaragara muri iki gihugu kuko n'imibare itangazwa na leta ishobora kuba atari iya nyayo.

Umugabo w'imyaka 24 uherutse kubura ubuzima kubera virusi ya EBOLA mu karere ka Mubende birakekwa ko yaba yaranduje benshi kuko ubwandu bukomeje kwiganza biteza inkeke muri rubanda.

Inkuru y'uko EBOLA y'aho byehereye, Soma; https://www.kalisimbi.com/ebola-yishe-umuntu-muri-uganda-bikomeza-gusatira-u-rwanda 

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda igitera icyumvirizo ku bibereye muri Uganda, yahise ishyiraho Ingamba zikakaye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo ngo hato ubuzima bw'abanyarwanda bukomeze kubungwabungwa.

Soma: https://www.kalisimbi.com/ebola-isatiriye-u-rwanda-rushyiraho-ingamba-zikakaye