BAMPORIKI ASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 20.

BAMPORIKI ASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 20.

Uwahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Edouard Bamporiki yasabiwe igihano cy'igifungo kingana n'imyaka 20.

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2022 nibwo yitabye urukiko ubugira kabiri aburana urubanza rwari rwasubitswe ku ya 16 Nzeri 2022 nyuma y'impamvu yagaragarije urukiko.

Inkuru y'isubikwa ry'urubanza rwe; https://www.kalisimbi.com/bamporiki-edouard-yatashye-ataburanye

Yitwaje abanyamategeko 2 ari bo Me Habyarimana Jean Batiste na Me Kayitana Evode bose bahurije mu kumuburanira ku byaha aregwa babanza kugaragaza ko uru rubanza rutagakwiye kuburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, bemeza ko urukiko rw'ibanze ari rwo rwari rukwiye kubanza wenda bikzaba bigaruka mu rwisumbuye habayeho ubujurire.

Amafaranga angana na Miliyoni 5 niyo Bamporiki Edouard yemeye ko yariye ariko abamwunganira nabo berekana ko atari ruswa ahubwo ko kari agashimwe ahawe na Gatera Norbert wari inshuti ye.

Me Habyarimana Yemeza ko aya mafaranga umukiriya we ashinjwa ko yariye itari ruswa kuko GATERA Norbert yayamuhaye amushimira ko yamuhuje n'umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n'ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Merard, ubwo yashakaga kubaka uruganda.

Si Miliyoni 5 gusa zagaragajwe ahubwo hari na Miliyoni 10 ubushinjacyaha bushinja Bamporiki ko yakiriye mu mwaka wa 2021 kugira ngo afunguze umugore wa Gatera Norbert wari wafunzwe bifitanye isano n’urwo ruganda gusa ngo uyu mugore yaje gufungurwa nyuma ndetse nta byagaragajwe ko Bamporiki yategetse urukiko kumufungura.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Bamporiki yabanje gusaba Gatera Norbert amafaranga amubwira ko natayahamuha ibikorwa bye bizafungwa, ndetse nyuma biza gufungwa ku ya 28 Mata 2022, biturutse ku makuru Bamporiki yari yahaye Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire.

Edouard Bamporiki yireguye avuga ko atigeze agira ’Influence’ mu ifungwa ry’uruganda rwa Gatera Norbert ndetse no mu ifungurwa ryarwo, yemera gusa ko yakiriye amafaranga yahawe nk’ishimwe kandi yari asanzwe ahana amafaranga na Gatera Norbert kuva mu myaka 17 ishize kuko ari inshuti.

Yasobanuye ko kuya 3 Gicurasi 2022, yahuriye muri Hotel Grand Legacy na Shema Gregoire wari kumwe na Gatera Norbert abahuza na n'umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali kugira ngo barebe uko ibikorwa by’uruganda rwa Shema na Gatera rwafungurwa, avuga ko yabiherewe Ishimwe ryiswe ’Inzoga’.

Bamporiki yemeye gusa ko yakoze ikosa ry'ubwinjiracyaha byatangiye ubwo yamenyaga ko yagenewe iryo shimwe, asaba ko yashyirwa kuri Reception akemera kuyakira ariko avuga ko ntacyo yakoze kugira ngo uruganda rufungwe cyangwa rufungurwe kuko atari we ubifitiye ububasha.

Yatakambiye urukiko ko rwamudohorera kuri icyo cyaha yakoze ndetse ko imbabazi azahabwa atazazipfusha ubusa ahubwo ko azazikoresha mu kubaka umuryango nyarwanda nawe ubwe atisize.

Ntakuzuyaza ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga ijambo bwahise busabira BAMPORIKI gufungwa imyaka 20 muri gereza bigeretseho n'ihazabu y'amafaranga 200,000,000RWF.

Umucamanza akimara kumva impande zombi yavuze ko imyanzuro izasomwa ku gicamunsi cya tariki 30 Nzeri 2022.