CONGO: BAHUMIJWE AMASO BIGARAGAMBYA.

CONGO: BAHUMIJWE AMASO BIGARAGAMBYA.

Kuri uyu wa mbere Kanama bamwe mu banye-Congo bongeye kubura imyigaragambyo gusa bibabera isomo ryo kutazongera na rimwe.

Hamaze gucya insoresore zigabije imihanda y'umujyi wa Beni uherereye muri Kivu ya ruguru zerekeza ku birindiro by'ingabo za MONUSCO indirimbo z'urudaca zamagana cyane uwiswe indeberezi.

Ubwo bari batarahagera neza gusa baza bahasatira, abapolisi ba Congo babakumiriye igitaraganya babarasamo ibyuka biryana bahuma amaso abandi si ukwiruka bakiza amagara yabo uwaririmbaga yamagana MONUSCO atangira kuririmba urwabonye.

Abasirikare ba FARDC nabo bahise batangira kurasa mu kirere bakwiza imishwaro abashegeye kwirara mu mihanda, mu gihe ingabo za MONUSCO zo zari ziteguriye kurasa utunguka wese agerageza guhungabanya umutekano wazo nk'ibyabereye i Goma byari bigiye kwisubiramo no muri uyu mujyi ukomeye.

Ibi bibaye nyuma yuko umuryango w'abibumbye wari warakomeje gutunga agatoki abashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gushyigikira abaturage muri iyi myigaragambyo yaguyemo abatari bake.

Bitari kera kandi Ku munsi w'ejo hashize abagera kuri 2 bahasize ubuzima naho 15 bakomeretswa bikomeye na n'izi ngabo za MONUSCO zirwanagaho.

Ntaho abanye-Congo Kinshasa bahishe izi ngabo ko batakizikeneye mu gihugu cyabo kuko iyi myigaragambyo yahereye mu murwa mukuru isakaara hose no mu yindi mijyi bigeze muri Goma ho biba ibindi bindi.