YVAN BURAVAN UREMBYE BATANGIYE KUMWIYITIRIRA BASABA UBUFASHA.

YVAN BURAVAN UREMBYE BATANGIYE KUMWIYITIRIRA BASABA UBUFASHA.

Ba rusahurira mu nduru batangiye kwiyitirira umuhanzi Yvan Buravan urembeye mu bitaro basaba abakunzi be amafaranga.

Burabyo Yvan umuhanga mu guhanga indirimbo zibanda ku rukundo, muri iyi minsi ntiyorohewe n'uburwayi yivurije mu Rwanda bikanga aza gufata icyemezo cyo kujya kwivuriza no hanze.

Hari ibiganiro(Chats) byo ku rubuga rwa Whatsapp byasakajwe n'umukunzi we byerekana ko hari abatekamutwe batangiye kwiyitirira uyu muhanzi bishakira ibya Mirenge muri rubanda.

Uyu muntu urimo kwiyita Buravan arimo gukoresha ifoto ye aryamye ku gitanda mu bitaro akayoherereza abantu abasaba ko bamufasha bakamwoherereza amafaranga yo kwifashisha mu burwayi bwe.

Uwabigenzuye neza asanga numero za Telefone asanzwe akoresha zidahura n'izi uyu muntu utaramenyekana arimo akoresha.

N'ubwo bimeze gutya benshi bakomeje kumwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba byuje ihumure rimuhumuriza mu bihe bigoye arimo gucamo.

Yvan Buravan yatangiye kwiyumva bitari neza mu mubiri mu minsi ya nyuma yuko asohoye iyitwa 'BIG TIME' , aza kujya kwa muganga ntibyagira icyo bitanga ariko yumva arwaye nk'igifu bisanzwe.

Byaje guhindura isura  biza gukomera biba ngombwa ko yurira rutemikirere ajya i Nairobi muri Kenya aho kugeza ubu arwariye.