FDLR YASHIMUSE ABANDI BANTU.

FDLR YASHIMUSE ABANDI BANTU.

Inyeshyamba z'umutwe wa FDLR zongeye gushimuta abantu mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko uyu mutwe washimuse umuryango w'abantu 4 muri teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru.

Nk'uko twabitangarijwe n'Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu i Rutshuru yavuze ko nta n'umwe uzi aho uyu muryango wajyanywe na FDLR Interahamwe.

Uyu mutwe wa FDLR washyizwe ku rutonde rw'imitwe yitwaje intwaro iri ku isonga mu bikorwa by'urugomo birimo gusahura, gushimuta no kwica bamwe mu baturage bidasigana no gufata ku ngufu abali n'abategarugori mu bice byegereye ibirindiro byawo.

Leta ya Congo Kinshasa yasabwe guhashya burundu uwo mutwe ariko uko bukeye n'uko bwije ahubwo igenda igaragaza ubufatanye bwayo nawo bitera impungenge z'umutekano muke ukomeza kwiyobngera aho kugabanuka.